Umutwe witwaje intwaro wa LNA urwanya ubutegetsi bwa Libya wemeye kwirukana abasirikare b’abacancuro 300 mu bakoranaga nawo, bagasubira mu bihugu baturutsemo.
NLA ya Gen. Khalifa Haftar yafashe iki cyemezo mu rwego rwo kubahiriza amasezerano y’amahoro yagiranye Guverinoma ya Libya, bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abibumbye na Guverinoma y’u Bufaransa.
Ntabwo ibihugu aba bacancuro baturutsemo bivugwa gusa ngo harimo ab’umutwe wigenga wa Wagner Group ukomoka mu Burusiya uvugwa cyane mu majyaruguru n’uburengerazuba bwa Afurika.
Inkuru dukesha Reuters ivuga ko igikorwa cyo gucyura aba bacancuro kirakorwa ku bufatanye n’ibihugu bituranye na Libya hamwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Libya yaranzwe n’intambara kuva Muammar Qaddafi wayiyoboye imyaka 40 yicwa mu 2011. Imitwe irwanya ubutegetsi ishakisha imbaraga ziyifasha guhangana n’ingabo za Leta binyuze mu gukorana na bimwe mu bihugu bikomeye n’abacancuro.


