Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashyizeho umusimbura w’agateganyo wa nyakwigendera Maj. Gen. Paul Lokech ku nshingano y’Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi.
Uyu musimbura ni Maj. Gen. Jack Bakasumba wagize inshingano zitandukanye muri uru rwego zirimo kuyobora ibikorwa by’umutekano, ikigo cya PSO-TC kiri muri Singo n’ishuri ryigisha gukoresha imodoka z’intambara.
Gen. Lokech wahimbwe izina ry’Intare ya Mogadishu bitewe no kuba yarayoboye ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab muri uyu murwa mukuru wa Somalia, yapfuye muri Kanama 2021.
Kuva Gen. Lokech yapfa, ntabwo Perezida Museveni yari yagashyizeho umusimbura. Gen. Bakasumba yahise atangira inshingano akimara kuzihabwa kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021.



