Igisirikare cya Uganda UPDF kirashinjwa gukorera itoteza ry’indengakamere bamwe mu bo bakorana

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare cya uganda kirashinjwa gukorera ihohotera ry’indengakamere umwe mu basirikare bacyo witwa Majibu Ssebyara ufite ipeti rya Kaporali ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu gihugu cya Somalia mu minsi yashize.
Nk’uko bigaragara mu nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru daily monitor gikorera mu gihugu cya Uganda ari nacyo dukesha iyi nkuru, iki gisirikare kirashinjwa ibikorwa by’ubugizi bwa nabi budafite icyo bwitayeho aho bafashwe mugenzi wabo bakamutoteza kugera bibaye ngombwa ko acibwa ubugabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu musirikare w’ipeti rya Kaporali, ngo washinjwaga uruhare mu mirwano yabereye mu gihugu cya Somalia avuye muri Uganda, ngo babanje kumumunika hejuru anagara barangije bamuzirika umucanga ku bugaboo bwe kugeza ubwo bibaye ngombwako bamuca ubugabo ubwo yari arekuwe.
Iri totezwa ryakorewe uyu mugabo mu rwego rwo kugirango bamubabaze kubera ibyo bamushinjaga ariko nyuma ibyo bamukoreye nabyo biza guhesha isura mbi igisirikare cya Uganda kuko ibitaro uyu mugabo yajyanywemo ari byo byatangaje ko byabaye ngombwa ko bamukata ubugabo.

Cpl Majibu Ssebyara waciwe ubugabo na bagenzi be bamutoteza
Cpl Majibu Ssebyara waciwe ubugabo na bagenzi be bamutoteza

Zimwe mu nzego zishinzwe uburenganzira bwa muntu muri kiriya gihugu zitangaza koi bi ari ubuhemu bw’indengakamere bityo ababikoze bakaba bakwiye ibihano bikakaye ndetse birimo n’urupfu bishobotse kuko uyu musirikare yagombaga guhabwa ibindi bihano bikwiranye n’ikosa yari yakoze.
Mu kwezi gushize nibwo uyu musirikare yari yahamagajwe n’urukiko rukuru rwa kampala, nyuma rukanzura ko aba arekuwe kuko ibyo yaregwaga nta gihamya byari bifite ari nabyo byatumye abandi basirikare bashaka kumutoteza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Utukiko rwa kampala ruvuga ko amategeko avuga ko nta muntu wemerewe kugira icyo akora ku wukekwa mu gihe atarahamwa n’icyaha, bityo abamukoreye ibya mfura mbi bakaba bagomba kubiryozwa hifashishijwe imiryango yita ku burenganzira bwa muntu ikora iperereza rymbitse kuri iryo totezwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *