Abantu basga 50 bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo nibo babarurwa ko bamaze guhitanwa n’umwuzure mu gihe ababarirwa mu bihumbi bob amaze guta ibyabo.
Iyi mvura idansanzwe yaguye muri iki cyumweru, ngo yatumye imwe mu migezi yo muri iki gihugu irimo uwitwa Kalamu yuzura amari ararenga asanga abaturage mu ngo zabo ndetse yangiza imitungo itagira ingano.
Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bufaransa AFP ngo umubare w’abahitanywe n’uyu mwuzure ushobora gukokomeza kwiyongera kuko umunsi ku wundi hakomeza kuboneka indi mirambo ndetse imwe ikaba yagaragaye mu gihugu cya Angola.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
BBC yo itangaza ko iyi mvura yiganjemo amahindu yibasiye cyane umujyi wa Boma ari nawo wapfuyemo abantu benshi ugereranyije n’ahandi mu gihugu.
Abandi mu bahitanywe n’iyi mvura ngo ntibyoroshye kuko barengewe n’isayo kandi umubare w’abagikomeje kubura ukaba ukiri munini.
Jacques Mbadu, ni umuyobozi w’itara yabereyemo izi ngorane. Yatangaje ko iki kiza ari kimwe mu ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere kuko byaherukaga mu myaka itari micye.
Imihindagurikire y’ikirere yakomeje kugenda ivugwa izagira ingaruka haba mu guteza ubutayu mu cuce tumwe na tumwe, imyuzure, imiyaga n’ibindi bishobora kuzateza amapfa hirya no hino ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


