Igipolisi cya Los Angeles ngo cyamaze kumenya abari inyuma y’urupfu rw’abaraperi Tupac na Christopher Wallace aka Biggie Smalls nk’uko bigaragara muri filimi mbarankuru yagizwemo uruhare n’uwahoze ari Detective mu gipolisi cya Los Angels. Greg Kading wigeze kuyobora itsinda ryakoraga iperereza kuri ubu bwicanyi bumaze imyaka 20 bubaye.
Hashingiwe ku byagezweho nyuma y’imyaka itatu higwa kuri iki kibazo, Kading avuga ko Sean “Diddy” Combs uzwi cyane nka Puff Daddy yakodesheje umwe mu gatsiko k’abagizi ba nabi witwa Duane Keith “Keffe D” Davis ngo yice Tupac n’uwari manager we, Marion Hugh uzwi cyane nka Suge Knight, aho yari yamwemereye kumwishyura miliyoni y’amadolari.

Kading akomeza avuga ko mu ijoro ryo kuwa 07, Nzeri 1996, mwishywa wa Keffe D witwa Orlando “Baby Lane” Anderson ari we wakuruye imbarutso akarasa icyo gihe Tupac akaba ari we wenyine upfa nubwo byari bitegenyijwe ko na manager we bari kumwe icyo gihe nawe agomba gupfa.
Kading akomeza avuga ko mu rwego rwo kwihorera Suge Knight nawe yagiye agakodesha undi muntu wo mu gatsiko k’abagizi ba nabi witwa Wardell “Poochie” Fouse ngo yice Biggie Smalls ku 13,000 by’amadolari. Biggie akaba yararashwe kuwa 09 Werurwe 1997, amezi 6 nyuma y’urupfu rwa Tupac.

Ngo ubwo yari mu iperereza nk’uko iyi nkuru dukesha Huffington Post ikomeza ivuga, Kading avuga ko yafatiye Keffe D mu cyaha, aho yari afite kwicuza akavuga uko byagenze ngo Tupac yicwe, cyangwa se agahanishwa ibihano biremereye ikindi cyaha.
Aya makuru mashya yashyizwe ahagaragara nk’uko bizagaragara muri filimi mbarankuru irimo gutegurwa, harimo n’ubuhamya bushinja Puff Daddy gukodesha Keffe ngo yice Tupac.

Iyi filimi yahawe izina rya Murder Rap izaba ishingiye ku gitabo Kading yanditse mu 2011 nacyo gifite iri zina, bikaba biteganyijwe ko igomba kujya ahagaragara vuba aha.
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=C_7kG4SbBdI]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


