Mu gihe umwaka wa 2016 ubura amasaha abarirwa ku ntoki ngo urangire, mu matorero n’amadini yo mu Rwanda hagiye hagaragara ibikorwa bitandukanye umuntu yakwita byiza ariko hakagaragara n’inkundura ku bayobozi, bigera no mu baririmbyi n’abakiristu.
Aha twahera ku Nkurundura yagaragaye mu itorero “Umusozi w’ibyiringiro” rya Apotre Mukabadege Liliane wariryaniyemo n’umugabo we Ap. Bizimana Abrahim.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba babanaga nk’umugabo n’umugore ndetse banagaragaza ubukiristo imbere y’abayoboke, ariko ibyabo byaje kwivangavanga ku buryo umuntu yakwibaza Imana basenga niba koko ari inyembabazi, iy’urukundo n’impuhwe, niba koko ari nayo yavuze bikaba bakabana.

Umugabo yashinjaga umugore uburiganya, kwiyitirira ibitangaza atakoze, gusahura umutungo w’urugo, kwiteza inshinge zibuza kubyara n’ibindi bitandukanye.
Umugore akavuga ko umugabo ari umupagani yamuhozaga ku nkeke, yamukubitaga, yamushyiragaho iterabwoba n’ibindi byinshi, ndetse ko ari n’umukaratika (KARATE) ko yabavuna.

Umugabo wa Mukabadege ariwe Abraham yatangarije itangazamakuru ububi bw’umugore we agira ati: “Umugore wanjye yaramfungishije, anshinja ibinyoma kuko azi ko ubutekamutwe bwe bwose mbuzi. Yigeze no gushaka kundogera mu biryo abakozi barabimbwira,… Ashuka abantu ko akora ibitangaza(…)”.
Apotre Mukabadege nawe akaba yarashinjaga Bizimana kumukubita bikabije ndetse no kumutuka kugera naho kumwita Interahamwe, ndetse anavuga ko yendaha kumwica kugera naho yagiye kubana na nyina ahunga uyu mugabo.

Abagiye bakurikirana mu binyamakuru bitandukanye iby’izi nkundura zose z’aba bantu birirwa bavuga ko batumwe n’Imana mu ntama zayo, biratangaje kandi biranababaje, kugera aho kwikemurira ibibazo binaniranye bakitabaza inkiko ndetse banasaba gatanya (divorce).
Iki kibazo cyabo cyageze no muri Zion Temple iyobowe na Ap Gitwaza, aha yiswe umubeshyi
Aganira na Bwiza.com ku wa Gatatu taliki ya 05 Gicurasi 2016, nibwo Bizimana Abraham yatangaje ko amavuta Ap Gitwaza yabimikishije ari ay’umuvumo ndetse ko ari nayo ntandaro y’ibibazo byose byabibasiriye mu rugo rwabo.
Aho yagize ati: “Amavuta ya Bishop Kamuzinzi yatumye ngura ikamyo, nubaka inyubako ku mafaranga yanjye bwite ndetse icyo gihe Madamu wanjye namuguriyemo imodoka yo mu bwoko bwa PRADO, ayo niyo mavuta nemera. None aya Gitwaza aza asenya abantu”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha uyu mugabo yakomeje avuga ko Gitwaza yamuhemukiye, ko aho kumwunga we n’umugore we, ko yamusebeje imbere y’imbaga ndetse ngo anavuga ko atigeze amwimika kandi ngo binagaragara mu mafoto.

Yagize ati: Mu gihe Gitwaza aherutse kuva mu mahanga yasanze urugo rwanjye rurimo rushya aho kuza kunsura atangira kunsebya kandi ari we ntandaro y’ ingorane n’ ibihombo byose ndiguhura nabyo”.
Ibi byose ni ibintu byagiye bicanga abantu, wabona agakino aba bayobozi barimo bikakuyobera, ukibaza niba koko baba barimikishijwe amavuta y’Imana nyayo nabyo bikagucanga, ese niba umuyobozi w’itorero yirirwa atukana ku gasozi n’uwo bashakanye abo yigisha bo abaha nama ki?
3.Aline Gahongayire, ubu arara yipfumbase
Umuhanzikazi Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi muri Gospel bakoze ubukwe bw’agatangaza muri 2013, ndetse no muri iyo mihango havugirwamo amagambo, umugabo ataka umugore we, amagambo yuje urukundo n’ibihozo, ku buryo benshi batashye bavuga bati “tubonye ubukwe bw’abasilimu bw’agatangaza”.

Na Aline we ubwe yagiye abyivugira mu ruhame ko ibyo ageraho na bagenzi be b’abahanzikazi ahanini n’abagabo babo baba babigizemo uruhare, aho yakoresheje ijambo ati “ni affection” bahabwa bitabwaho mu ngo zabo.
Icyaje gutungura benshi, Ku wa 6 Nzeri 2016 nibwo Aline Gahongayire hanze amashusho y’ikiganiro yakoreye kuri Radiyo “Ijwi rya Amerika” aha yahahishuriye menshi mu mabanga y’ubuzima bwe no gutandukana n’umugabo we.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yabisobanuye muri aya magambo: “Abanyarwanda ntabwo tukiri muri ya system ngo reka nitonde ngo ni ko zubakwa,… niba umugabo wanjye twaragiranye ikibazo tugatandukana ntibyambuza kuvuga Imana, I’m free, I’m fine, I’m blessed ndabizi neza ko umugabo wanjye Gahima azabona undi turacyari bato(…).
Kenshi mu nsengero usanga bamwe mu bakiristo bajya kubaka, ahanini ugasanga ingo zabo babanje kuzisengera rimwe na rimwe bakifashisha abazwi nk’abanyamasengesho bakaze, abashumba,… urugo rwabo rugahabwa umugisha ariko urwa Aline rwo rwasenyutse rutamaze kabiri, ese rwaba rwarasengewe runahabwa umugisha w’Imana?
4.Kiliziya Gatolika mu Rwanda yemeye gusaba imbabazi
Iki nacyo ni ikindi gikorwa umuntu yakwita ko ari cyiza muri Gospel Nyarwanda, aho Kiliziya Gatolika yemeye gusaba imbabazi ku bw’ibyaha byakoze na bamwe mu bayobozi n’abayoboke bayo muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kiliziya yari yaragiye ibihakana mu myaka isaga 22 ishize, itangaza ko icyaha ari gatozi, ariko uyu mwaka wa 2016 ukaba usize ivuye ku izima n’ubwo bwose Leta isaba ko izi mbabazi zasabwa n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi (Papa).
Mu umushyikirano 2016, Perezida Kagame yibajije niba hari ibihugu Papa ashobora gusabira imbabazi abakirisitu be, impamvu mu Rwanda ho bitakorwa bityo.
Yagize ati “Muri Amerika, Australia, Ireland, idini ntabwo ryakoze ibyaha ribikorera abantu, byakozwe n’abantu bitwa ko bari muri Kiliziya ntabwo ari urwo rwego. Ntabwo byiswe ko ari iby’idini ryose. Ariko aho hose, kiziya gatolika, ntabwo byagiye kuri Musenyeri runaka cyangwa kuri Padiri runaka ngo asabe imbabazi, Kiliziya Gatolika, Vatikani, yasabye Imabazi, ndetse ahandi itanga impozamarira”.
5.ADEPR yubatse Hotel inatangiza radio
N’ubwo iyi hotel Dove iherereye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali yubatswe ku nkundura, abakiristo batabyumva ndetse banashinja abayobozi babo gusahurira mu nduru bababeshya ko barimo kubaka Hotel, rimwe na rimwe bavuga ko Hotel itakagombye kubakwa mbere y’insengero zaheze ku gasozi, iki ni igikorwa umuntu yakwita ko ari kiza kuri iri torero ADEPR, ndetse gizaryinjiriza mu myaka myinshi iri imbere.
Umuvugizi w’Itorero Bishop Jean Sibomana n’umwungiriza we, Bishop Tom Rwagasana, ubwo bahabwaga ubu Bishop, nabyo byagarutsweho abakiristo bose batabyumva kimwe, ibi nabyo bikaba byarashatse gukurura umwuka mubi muri iri torero.

Iri torero kandi ubu rikana rinafite radio yaryo yatangiye muri iyi minsi mike ishize, n’ibindi bitandukanye byagaragaye hanizihizwa yubile y’imyaka 75 rimaze, ibi nabyo bikaba byaza mu bikorwa by’indashyikirwa byagaragaye muri Gospel Nyarwanda 2016.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


