Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi Shyaka Kanuma, umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus azira uburiganya mu gushaka amasoko ndetse no kurigisa imisoro ya leta.
ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wungirije wa Polisi y’Igihugu, Chief Supt. Lynder Nkuranga, aho yavuze ko uyu Kanuma yatawe muri yombi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 31 ukuboza 2016, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibyo Rwanda Revenue Authority imushinja byo kurigisa imisoro isaga Miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda, kutishyura abakozi n’ibindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Chief Supt. Lynder Nkuranga yakomeje avuga ko aya mafaranga yose yayagiyemo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro guhera mu myaka 3 ishize ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya remera.uretse ibyaha byo kurigisa imisoro, kanuma anashinjwa gukoresha impapuro mpimbano ubwo yahataniraga isoko ryari ryatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero nyuma akaza gutahurwa. Iri soko rikaba ryari rifite agaciro ka miliyoni zisaga 44 z’amafaranga y’u rwanda.Umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus kuri ubu kidaheruka no gukora, anashinjwa ibindi byaha birimo kwambura abantu batandukanye barimo n’abakozi be Miliyoni zisaga 18.
Umuvugizi wa Polisi wungirije yavuze ko hakiri gukorwa iperereza ryimbitse ngo hafatwe ibimenyetso bifatika ku byaha uyu mugabo ashinjwa bitandukanye bityo akaba yanirinze kugira ibintu byinshi atangaza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com


