Abantu basaga 200,000 banduye SIDA mu gihugu hose, mu gihe buri mwaka mu Rwanda ubu abagera ku 5.400 bandura Virus itera Sida, aho ubushakashatsi bwayo bugaragaza ko abakora uburaya baza ku isonga nk’uko byemezwa na Ministeri y’ubuzima.
Ibi bikaba byatangajwe mu gihe kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Virusi itera Sida wizihirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba mu nsanganyamatsiko igira iti “Twese Dufatanyije turandure sida”.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe Kurwanya Sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, avuga ko iyo bamaze kubona icyiciro cy’abibasirwa kurusha abandi bibaha uburyo bwo kubitaho kurushaho.
Ati “Iyo tugendeye ku bushakashatsi rero bigaragara ko nibura abantu 8 ku 10,000 bandura virusi itera sida buri mwaka. Ibyo rero twebwe biduha umukoro wo kuvuga ngo ese aba bantu bari hehe? Ese ni mu kihe cyiciro? Ese ni mu yihe myaka, noneho tukagerageza gukora ubukangurambaga tugendeye kuri iyo mibare.”
Yakomeje avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko abakora umwuga w’uburaya, urubyiruko muri rusange ari bo bibasiwe cyane, abana b’abangavu bafite imyaka 15 kugera kuri 24, akavuga ko umuntu wanduye Sida akwiye guhita atangira imiti uwo munsi.
Imibare kandi igaragaza ko abantu basaga 200,000 banduye Sida mu gihugu hose, aho Urugaga rw’Ababana na virusi itera Sida ruvuga ko mu banduye abagera kuri 43% baba bakora umwuga w’uburaya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa warwo, Semafara Sage, yabwiye Ijwi rya Amerika ko bagerageza gushakira indi mirimo abo bagore n’abakobwa bakora uburaya ngo babureke mu rwego rwo kugabanya ababujyamo.
Ati “Dufite amatsinda menshi y’abakora uburaya, twababumbiye mu makoperative kugirango….kugitango bazajye bagira kwifatira ibyemezo ngo batanduza abandi, cyangwa se batanduza abakiriya babo, kuko iyo umuntu amaze kwigira akagira business akora bimuha imbaraga zo kureka bimwe na bimwe atashoboye kureka kubera kubura ubushobozi…”
Akomeza avuga ko kubera ayo makoperative abagera ku 3,000 basezeye umwuga w’uburaya, aho umwe muri bo avuga ko ubu abayeho neza yikorera ubucuruzi.
U Rwanda rwiyemeje kugera ku ntego zo kurandura Sida muri 2030 ari zo; 95% babana na virusi itera Sida bagomba kuba bazi uko bahagaze, 95% bazi uko bahagaze bazaba bari ku miti igabanya ubukana, 95% bari ku miti, virusi izaba yagabanutse mu maraso.
Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin ati “intambwe twateye iratugaragariza ko dushobora kurandura Sida; 85% baripimishije bazi uko bahagaze, 95% bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi, 90% bagabanyije virusi mu mubiri ku kigero cyo kuba batayanduza”
Ministeri y’Ubuzima ikaba yongeye gukangurira abayanduye gufata imiti igabanya ubukana bwayo.


