Afurika y’Epfo: Umupasiteri ategeka umugore we kwicara mu mazi akonje uko amusabye ko bakora urukundo

Sangiza iyi nkuru

Muri Repubulika y’Afurika y’Epfo haravugwa inkuru y’umugore witwa Dainess Katongo w’imyaka 37 y’amavuko uherutse kuregera umugabo we urukiko amushinja kumwicaza mu mazi akonje buri gihe uko amusabye ko bakora urukundo.
Uyu mugore avuga ko umugabo we atamwitaho nyuma y’igihe gito bashakanye dore ko bataranabyarana na rimwe kuko bashakanye muri uyu mwaka ushize wa 2016, uyu mugore akaba asaba urukiko kumurenganura kuko uburenganzira bwe butubahirizwa.
Uyu mugore agira ati “kuva nasama nta na rimwe turaryamana, buri gihe uko mbimusabye antegeka kwicara mu mazi akonje bikarangirira aho.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo David Mbasela w’imyaka 55 y’amavuko akaba n’umupasiteri mu idini ya Living Sword Ministry for reconciliation akenshi aba yibereye mu ivugabutumwa ubundi agataha ananiwe yerekeza mu buriri ntagire icyo afasha uwo bashakanye.
Uyu mugabo ashinjwa n’urukiko rwo mu gace batuyemo kutita ku mwana we ukiri munda ndetse n’umugore we bityo akaba gikomeje gukurikiranwa.
Andi makuru avuga ko uyu mugabo yaba ari gufata nabi umugore we kugirango bazatandukane yongere azane uwo bahoranye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *