Itorero EPEMR ryahaye inshingano Umupasitoro waryo ndetse rimusaba kutazatatira igihango, ahubwo akihata gutanga urugero rwiza mubo ayobora.

Ku umunsi wejo Tariki ya 1 Mutarama 2017 mu Karere ka Rubavu ho mu murenge wa Nyundo nibwo itorero rya EPEMR ryatanze inshingano ku Umupasitoro waryo wari umaze igihe akora ariko atarahabwa inshingano ku umugaragaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Maniriho Efrem yari amaze igihe kingana n’umwaka akora umurimo w’Imana ariko atarahabwa inshingano k’umugaragaro n’abayobozi ba EPEMR .Nkuko byagarutsweho na Apostle Gasarasi uyobora iri torero ku Isi ari kumwe n’umuyobozi wa EPEMR mu Rwanda Archibishop Kamuzinzi Paul, bose bahurije ku ubutumwa bumwe bahaye uyu wimitswe Pasitoro Efrem Maniriho wabwiwe ko nta gishya kindi agiye gukora kirenze icyo yakora ahubwo agomba kurushaho kwirinda gutatira igihango ahanye n’Imana n’itorero cyo kuragira umukumbi wayo.

Yasabwe ko agomba kuba urugero mubo ayobora ndetse naho atuye kandi agaharanira iterambere ryabo ashumbye n’itorero muri rusange yirinda icyazana icyasha ku umurimo w’Imana no ku Itorero ayoboye.

Pasitoro Maniriho Efrem nawe yavuze ko inshingano ahawe zitoroshye ariko kuko yahamagawe n’Imana azazisohoza amahoro ndetse ko azakurikiza impanuro yahawe n’abayobozi be.ibi akazabikora aharanira gukomeza ibihe byo gusenga,guhanira icyateza imbere abakirisito abigira imishinga ibateza imbere mu buzima bwa buri munsi.
Apostle Gasarasi aganira na bwiza.com yavuze ko itorero ayoboye rikomeje kwagura imbago aho ubu rimaze kugira amatorero 88 akorera mu gihugu hose ndetse uyu wasengewe akaba ari umupasitoro w’ijana na cumi numunani.

“Ati :itorero rimaze kwaguka kuko ubu rimaze kugira abapasitoro bagera ku 118 n’amatorero agera kuri 88 mu gihugu cyu Rwanda kandi tukaba tugikomeje kwagura umurimo uko Imana idushoboza,aho tuzakomeza no kongera ibikorwa by’iterambere birimo amashuri y’incuke nay’imyuga mu rwego rwo guteza imbere iby’umwuka n’iby’umubiri.”
ANDI MAFOTO



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe @bwiza.com


