Muri Amerika umuryango urishimira abana 2 b’impanga bahawe amazina ya Sawyer na Everett ariko hakaba hari impungenge z’uko bazabasobanurira ko ari impanga mu gihe bazaba bamaze gukura kuko bavutse mu myaka itandukanye.
Ibi ni bimwe mu bintu bidakunze kubaho cyangwa bikabaho gacye ko impanga 2 zivuka mu myaka itandukanye. Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye avuga ko aba bana 2 b’abahungu basangiye nyina ariko bakaba badasangiye umwaka w’amavuko nubwo ari impanga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’uko byatangajwe na se w’abo bana Brandon Shay, we ngo abona ari nk’ibitangaza Imana yabakoreye ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’ubunani, kuko umwana mukuru ariwe Sawyer yavutse mu masaha ya saa tanu n’iminota 51 zo kuwa 31 Ukuboza 2016, umuvandimwe we akavuka mu kwezi kwa mbere k’uwundi mwaka wa 2017.

Uretse aba bana bavukiye muri Arizona, harabarurwa n’izindi mpanga 3 zavutse mu myaka itandukanye muri izi mpera z’umwaka abo bana bakaba ari abo muri Georgia, Utah, ndetse na California.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


