Arsenal giye guheba akayabo kuri Miralem Pjanic ukinira Juventus

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger yatangaje ko agiye guheba amafaranga atari macye akazana umukinnyi w’umusitari mu gutsinda ibitego Miralem Pjanic wakiniraga ikipe ya Juventus ariko akavuga ko ikipe ye ikimukomeyeho.
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko wanabiciye bigaciko mu ma-club yo ku mugabane w’u Burayi, akomeje gushakishwa n’andi makipe menshi cyane cyane ayo ku mugabane abarizwaho.
Miralem Pjanic yamenyekanye cyane mu minsi ishize ubwo yatsindiraga ikipe ye ibitego 6 mu marushanwa mpuza maclub yanatumye ikipe ye izamuka cyane mu myanya y’imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Arsene Wenger yavuze ko mu gihe kidatinze amutangaho asaga Miliyoni 28 z’Amayero mu gihe abandi bamushaka bakomeje kwirindiriza gusa akanongeraho ko aya mafaranga atari macye.
Ikipe ya Juventus nayo igaragara nk’igikomeye kuri uyu mukinnyi kuko mu minsi yashize yamwimye igihugu cy’u Bushinwa cyamushakaga ngo agikinire.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *