Iyi ni imvugo ya Col Gaspard Baratuza, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, mu nama yagiranye n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 29 Ukuboza 2019, avuga ko imutekano ari ntamakemwa.
Ibi akaba yarabitangaje mu gihe mbere yaho hari inkuru yavugaga ko hari abasirikare b’u Burundi bishwe ubwo bakozanyagaho n’aba FARDC bavogera ubutaka bwa Congo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Col Baratuza avuga ko abasirikare bishwe ari abatorotse igisirikare cy’u Burundi, bakaba bari barimo kugerageza kwinjira mu Burundi bagabye igitero, bahahurira n’aba Congo ngo rwambikana gutyo.
Aha kandi akaba yaranaboneyeho kunyomoza amakuru yantangajwe na RFI ndetse na Radio Okapi, yavugaga ko hari abasirikare b’u Burundi baguye ku butaka bwa Congo.
Ku itariki ya 23 Ukuboza 2016, nibwo ibi binyamakuru byari byatangaje ko habayeho imirwano hagati ya FARDC n’igisirikare cy’u Burundi, ndetse ko abasirikare bagera ku 10 b’u Burundi bahasize ubuzima.
Igisirikare cya Congo cyatangazaga ko abishwe ari 10, imirambo 5 yasanganwe imyambaro y’igisirikare cy’u Burundi ahabereye imirwano, mu gihe indi mirambo 5 ngo yasubijwe mu Burundi kimwe n’inkomere zigera kuri 12. Ibi Baratuza akaba abihakana ndetse ko abo basirikare batakibarizwa mu bazwi b’u Burundi.
Akavuga ko nta kibazo na kimwe bafitanye na RDC ndetse ko nta n’ikibazo bafitanye n’icyo gihugu ku mupaka ubigabanya.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe Col Baratuza avuga ko umutekano ari ntamakemwa, abaturage si ko babibona, uyu ati: “Hanyuma mu kanya umuvugizi wa police y’u Burundi aratubwira ko u Rwanda ruteza umutekano mucye, mu kandi kanya umuvugizi w’igisirakare ati umutekano ni wose mu gihugu hagati n’imbibi zacyo. Ko numva harimo kwivuguruza no kuvuguruzanya hagati y’inzego ebyiri zishinzwe umutekano”.
N’ubwo uyu muvugizi yatangaje ibi, ko umutekano ari ntamakemwa, mu gihugu hakomeje kugaragara ibikorwa by’iterabwoba aho abayobozi bagabwaho ibitero bamwe bakicwa, hagatahurwa imirambo y’abishwe mu buryo butazwi, abatabwa muri yombi bakabura Burundi,…
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi mvugo kandi yagiye yumvikana no ku bandi bayobozi batandukanye ndetse banahamya ko ari mwiza ku kigero kiri hejuru ya 90%, gusa igitero cyagabwe kuri Willy Nyamitwe umuvugizi wa Perezida, bamwe bakaba baragifashe nk’ikigaragaza ko umutekano ari muke dore ko nawe yahoraga abishimangira mu itangazamakuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


