Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo inkuru zacicikanye mu bitangazamakuru cyane cyane ibyo muri Uganda ko umuhanzikazi Jackie Kazire ubarizwa muri Uganda ( Mbarara District) yashyize ahagaragara ukuri ko yaryamanye n’icyamamare Chameleon burinda bubakeraho, kuri ubu uyu muhanzikazi yahakanye aya makuru avuga ko byari ibihuha.

Ahakana aya makuru, Jackie Kazire yagize ati : “ndabasuhuje nshuti namwe bavandimwe, mbabajwe cyane n’ibihuha birebire byantangajweho kandi ari ibinyoma,
Dr Jose Chameleone ni umuhanzi ukomeye cyane muri Uganda numva nifuza gutera ikirenge mu cye, nkifuza kuba nagera aho ageze ariko…, ibyo ntibivuze ko nshobora kuryamana nawe kugirango mbigereho”.
Uyu mukobwa yakomeje avuga ko asaba imbabazi abafana be nyuma y’ibyo byose byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye we avuga ko ari newspaper, ati: “ ndasaba imbabazi umuryango wanjye, inshuti zanjye ndetse n’abafana banjye ku byo newspaper zanyanditseho, ndababaye cyane, nateshejwe agaciro kubero ibyo banditse (newspaper”).

Jackie watambukije ubu butumwa nawe abucishije ku mbuga nkoranyambaga, yasoje avuga ko nta kintu na kimwe yakorera abanyamakuru bamwandagaje kandi bamubeshyera, gusa ngo icyo agomba gukora ni ugukora cyane kugirango agere kure yifuza.
Byatangazwaga ko uyu mukobwa Jackie Kazire yasambaye na Joseph Mayanja uzwi ku izina rya Dr. Jose Chameleone amusaba gukorana indirimbo (collabo), ibi bikaba aribyo uyu mukobwa yahereyeho ahakana avuga ko atari byo byamutera kuryamana na we (Chameleon).
Umuhanzi Jackie Kazire yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Angelina,My Porr father, Ninkukunda,…
Indirimbo: Africa by Jackie Kazire
[youtube http://www.youtube.com/watch?v=U5eXNqth8Zw]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


