Isengesho “Dawe uri mu ijuru” rigufasha iki mu buzima bwawe bwa gikiristu

Sangiza iyi nkuru

Isengesho rya gikristu rishingiye ku Mana Data. Usenga abanza kureba uwo abwira akaza kwireba nyuma. Ashaka rero ko izina ry’ Imana ryubahwa , ingoma yayo ikogera hose .
Ugushaka kwayo kugakorwa mu nsi nko mu ijuru . Icyo ni igice cya mbere aho umukristu areba Imana, akinjira mu mugambi wayo agaharanira gukora ugushaka kwayo.

« Ifunguro ridutunga uriduhe none » . Icyo ni igice cya kabiri. Noneho usenga , amurikiwe n’urukundo rw’Imana arireba, akareba ibibazo bye, ibyo akeneye akabyereka Imana nk’uko umwana abwira umubyeyi we ibimubabaje. Ifunguro si ibiryo gusa ni n’ibindi bintu by’isi umuntu akenera mu buzima no mu butumwa.

Mu byo umuntu asaba Imana harimo n’imbabazi z’ibicumuro. Ngira ngo nta muntu utagira ibyaha nk’uko ntawagenda mu mukungugu ngo ntihagire na gake kamufataho. Dukeneye ko Imana itubabarira, itugaragariza impuhwe zayo. Mu gisibo Kiliziya umubyeyi wacu idushishikariza guhabwa isakramentu rya penetensiya.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

“] Ntudutererane mu bitwoshya Igice cya gatatu cy’isengesho kiziwe n’umugambi wo guhinduka. « Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi ».Ubuzima bwa gikristu ni intambara ya buri munsi. Muri urwo rugamba rero dukenera imbaraga z’Imana kuko ku bwacu ntacyo twageraho. Yezu ati « Tutari kumwe ntacyo mwakwimarira »

Bavandimwe, gusenga ntibyizana birigwa.
Twemerere Yezu akomeze atwigishe gusenga. Icyakora nk’uko Abafaransa babivuga, «
uburyohe bw’ibiryo ubwumva uko ugenda ubirya

» . N’isengesho naryo ni uko. Uko umuntu yihatira gusenga, akabibonera umwanya, niko isengesho rirushaho kumuryohera no kwera imbuto nziza kandi nyinshi mu buzima no mu butumwa akora. iri sengesho rikubiyemo byinshi, ryakagombye kuba risigira urivuga ubutumwa n’ihumure muri we.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ese ujya ubyuka ukiyegereza Imana, ukayisaba imbabazi ndetse ukayishyira mu biganza gahunda zawe z’umunsi, ese iyo ugeze ku buriri uryama wibutse kuba wavuga iri sengesho, cyangwa ayandi ushatse, nta handi uzakura ubudahangarwa uretse kuri Nyagasani. Birarabaje niba uryama nk’inka ukabaduka wiruka, ukava ku wa mbere ukagera ku cyumweru utarafata akanya nubwo kaba gato ngo uvuge isengesho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Gentille Kamikazi/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *