Ubuyobozi bwa GS Saint François Xavier Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi buvuga ko nyuma yo gushyikirizwa n’aka karere ibyumba by’amashuri 13 bije bikenewe cyane mu kurwanya ubucucike no guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ahatangiye muri uyu mwaka, hasigaye ikibazo kibubereye ingorabahizi cy’intebe abana bicaraho, na bamwe mu barimu bakibura, bukifuza ko itangira ry’igihembwe cya 2 ryazajyana n’ikemurwa rya burundu ry’ibi bibazo uko ari 2 ngo abana babashe kwiga nta nkomyi.
Ibi bibazo uko ari 2 abahiga bagaragaza,banagaragaje bagihabwa ibi byumba by’amashuri mu ntangiriro z’uku kwezi , mu kiganiro na Bwiza.com, bavuze ko bikemutse neza nk’uko bakemuriwe icy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri barushaho kwiga neza.
Habayigirwa Florence wiga mu wa 3 w’icyiciro rusange ati: “Ntitwabona uko dushima Leta yacu yadukemuriye ikibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri kuko kwiga ducucitse byatubangamiraga cyane, byagera nko mu bihe by’izuba ryinshi ho n’ubushyuhe bukabije bukabihuhura, mwarimu ntabashe gukurikirana abanyeshuri bose neza ,ariko aho bibonekeye, turizera ko inzira yo kwiga twisanzuye yabonetse.’’
Yongeyeho ati: “Birabonetse ariko dusigaranye ikindi cy’ingorabahizi cy’intebe zo kwicaraho kuko biriya byumba byose nta ntebe zirajyamo kandi byigirwamo. Ubuyobozi bwabaye bushatse ibisubizo byo gutira intebe zo mu kiliziya z’imbaho zikicarwaho,ku wa gatandatu zigasubizwa mu kiliziya ugasanga bivunanye cyane, ntizishobora kwandikirwaho ni ukwandikira ku mavi abazicayeho bunamye cyane na byo bikaba byatera ibindi bibazo by’ubuzima, tukifuza ko cyarangirana n’ibi biruhuko,igihembwe gitaha tukazagaruka cyarakemutse.
Ikindi dufite ni icy’abarimu tukibura b’ingenzi kandi nkatwe tuzakora icya Leta kuba igihembwe kirangiye hari abarimu tubura ntibyabura kuduhangayikisha,tugasaba ko na cyo kirangirana n’iki gihembwe tukazatangira igitaha twarababonye.’’
Ntibabura gushima Leta cyane ariko yashyize mu ishuri ryabo icyiciro cy’imyuga n’ubumenyi ngiro mu mashami y’ubwubatsi no gusudira kuko abana baharangizaga icyiciro rusange ntibajye mu mashuri acumbikira abana,bamwe baburaga aho bakomereza bakicara iwabo mu ngo, n’ushatse kwiga imyuga akabura aho agana kuko nta shuri nk’iri ryabaga mu murenge wabo, akabibonamo intambwe ikomeye cyane mu iterambere ry’urubyiruko,akavuga ko n’abakobwa biteguye kugana aya mashami,agasaba gusa Leta n’abafatanyabikorwa bayo kuyakoramo ibikururira abakobwa kuyagana ku bwinshi, cyane cyane abayarangijemo bitabwaho mu kazi ngo bitere umwete n’abari inyuma yabo.
Ikindi kibazo bavuga ko kibabereye ingorabahizi ni icy’ikibuga cy’umupira w’amaguru, ati: “Ntitwidagadura neza kuko nta kibuga cy’umupira w’amaguru tugira kandi hari impano zipfukiranwa zagateje imbere ba nyira zo ariko kutabona uko bazigaragaza biratubangamira cyane, n’ibibuga by’imikino y’intoki ntibikoze neza, tukagira ariko n’ikibazo cy’umuhanda mubi cyane ugera hano ku ishuri, nkeka ko ari yo ntandaro yo kutabona abarimu twifuza, byose bikemutse n’ireme ry’uburezi twifuza muri kino kigo cyacu ryagerwaho uko tubyifuza.’’
Ibi bibazo byose umuyobozi w’iri shuri Kangabe Béatrice na we yemera ko bihari, akavuga ariko ko icyari ingenzi kurusha ibindi cy’ibyumba by’amashuri gikemutse ku rugero rushimishije n’ibindi yizera ko Akarere kabirimo.
Ati: “Mu by’ukuri ntitwabura gushima Leta ibi byumba 13 by’amashuri yatwubakiye, birimo 3 by’imyuga n’ubumenyi ngiro,ishami ryari ryarifujwe kuva kera n’abana n’ababyeyi babo bakaba basubijwe.
Icy’intebe koko na cyo kirakomeye ariko turizera ko igihembwe cya 2 kizajya gutangira hari aho kigeze gikemuka, icy’abarimu na cyo Akarere katwijeje ko kiriya gihembwe kizatangira hari icyagikozweho,icy’ibibuga by’imikino kikaba ari cyo kikiri ingorabahizi ariko na cyo twakivuganyeho na padiri mukuru wa paruwasi ya Mushaka akaba na nyiri iri shuri Aloys Ngendahimana, arakizi.’’
Ku kuba nta barimu bakunda kuhaza bahoherejwe, ati: “ Kirahari kuko hari abarimu benshi boherezwa hano bakavuga ko bamaze kumenya imiterere yaho kubera umuhanda mubi uhagera batakihaje, dukorewe uyu muhanda neza ku buryo kuhagera bitagorana n’ikibazo cy’abarimu cyakemuka rwose ntitwakongera kukigira. Ikindi ni uko umwaka utaha tuzakenera ibindi byumba 3 by’aho ab’imyuga n’ubumenyi ngiro bazimukira,na cyo turizera ko Akarere kazakidukemurira.’’
Ku kibazo cy’intebe,umuyobozi ushinzwe ishami ry’uburezi muri aka karere,Nsabimana Théogène avuga ko kiri mu karere kose kuko rwiyemezamirimo wagombaga kuzikora zikagera mu mashuri yose azikeneye mu ntangiriro z’itangira ry’igihembwe cya mbere kirangiye yadindije imirimo,bakaba bakora ibishoboka byose ngo itangira ry’igihembwe cya 2 rizatangirane n’ikemurwa ryacyo.
Icy’abarimu na cyo avuga ko Akarere kose kagikeneye abagera kuri 65,ikibazo kikaba ingorabahizi mu bigisha amasiyansi kuko ari bo babuze bigaragara,akavuga ko na we abona ibi bibazo byombi bikomeje kugira ingaruka ku myigire y’abana muri aka karere, kuko umwana uticaye neza, wiga abura aho yandikira cyangwa yisanzurira utavuga ko yiga neza, ari yo mpamvu bifashisha intebe zo mu nsengero nubwo zitakorewe kwicarwaho n’abanyeshuri,ariko byose bagenda bagerageza kubikemura uko bashoboye.
Iri shuri ryatangiye mu 1927 ari ishuri ribanza,muri 2012 hatangiramo uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9, muri 2015 hatangiramo inshuke, none muri 2021 hatangiyemo imyuga n’ubumenyi ngiro mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12, ikibazo cy’ibibuga by’imikino ryakunze kugira kuva ryashingwa,padiri mukuru wa paruwasi ya Mushaka ryubatsemo Aloys Ngendahimana akavuga ko nk’icy’umupira w’amaguru batakihabona kuko nta butaka bwacyo bahafite, akaba agiye gukora ubuvugizi ku karere ngo bamwubakire icy’imikino y’intoki,agasaba ababyeyi kurushaho gukundisha abana ishuri kuko hakigaragara n’abarita ku mpamvu zitumvikana.





