Uyu munsi Gasogi United ishobora gusezera muri shampiyona

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’aho FERWAFA itegekeye amakipe ko abakinnyi bayo bajya baba hamwe mu mwiherero mu gihe bakora imyitozo no mu gihe bitabira amarushanwa kandi bakajya bipimisha Covid-19 buri masaha 48, Gasogi United ishobora gusezera muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa 5 Mutarama 2022.

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC) yabwiye Royal FM ko batemera aya mabwiriza kubera ko kuyubahiriza bihenze, bityo ikipe ayobora itashobora kuyubahiriza, binajyanye n’ibihombo yahuye nabyo kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu gihugu mu 2020.

Yagize ati: “Twakoze ibishoboka byose kugira ngo tube twahagarara mu buryo bwose. Tumaze imyaka ibiri nta faranga rishobora kuva aho yavaga mu buryo busanzwe. Uyu munsi abakinnyi bacu bose barakingiwe kandi bapimwa igihe cyose. Simbona impamvu yo gushyira abahikinnyi hamwe, tukabapimisha buri masaha 48, tukabashakira imodoka nk’aho buri Munyarwanda afite imodoka imutwara.”

KNC yavuze ko niba nta gihindutse kuri aya mabwiriza mu buryo bworohereza ikipe ye, barandikira uyu munsi basezera muri shampiyona y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, Rayon Sports yo yavuze ko idashobora gukurikiza ibwiriza ryo gushyira abakinnyi mu mwiherero, Kiyovu Sports yo yirinda gufataho umwanzuro.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Uyu munsi Gasogi United ishobora gusezera muri shampiyona
    Mwaramutse neza.ngo Rayon sport ntishobora gukulikiza amabwiliza yo gushyira abakinnyi mu mwiherero.nirorere none se yagizengo ivuye muli Championnat izindi ntizakomeza.Rayon se Niki kuburyo yabikangisha

  2. Uyu munsi Gasogi United ishobora gusezera muri shampiyona
    Mwaramutse neza.ngo Rayon sport ntishobora gukulikiza amabwiliza yo gushyira abakinnyi mu mwiherero.nirorere none se yagizengo ivuye muli Championnat izindi ntizakomeza.Rayon se Niki kuburyo yabikangisha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *