Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko agiye kubabaza cyane (emmerder=piss of) abantu bataremera kwikingiza icyorezo cya Covid-19 kugeza ubwo bazemera kwitabira iki gikorwa.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Le Parisien kuri uyu wa 4 Mutarama 2022 ati: “Abatarikingije, mu kuri ndashaka kubababaza cyane. Kandi tuzakomeza kubikora kugeza ku iherezo. Ni bwo buryo.”
Perezida Macron yavuze ko atazigera ategeka abantu kwikingiza ku ngufu cyangwa se ngo abajyane muri gereza, ahubwo icyo azakora ni ukwima aba bantu amahirwe yo kugera kuri serivisi z’ingenzi ku buzima guhera tariki ya 15.
Yagize ati: “Ntabwo nzabajyana kuri gereza, nta n’ubwo nzabakingiza ku ngufu. Rero turashaka kubabwira ko guhera tariki ya 15 Mutarama, ntabwo muzemererwa gusubira kuri resitora ukundi, ntabwo muzaba mwemereye kujya kunywa ikawa, kujya ahakorerwa imyidagaduro, muri cinema,…Ndashaka gukora ibyo ngibyo.”
Gusa ubu butumwa bwe ntabwo burimo kuvugwaho rumwe mu Bufaransa. Ngo nk’Umukuru w’Igihugu, ntiyari akwiye kuvuga aya magambo.


