Ariel Wayz nyuma yo kumena amabanga, yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi w’Umunyarwandakazi, Uwayezu Ariel wamamaye nka Ariel Wayz yabaye ahagaritse gukoresha imbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kumena amabanga y’urukundo rwe na Juno Kizigenza.

Wayz amaze iminsi agaragariza uburakari ku mbuga nkoranyambaga ze, abitewe n’urukundo rwe na Juno rutakiriho, akaba avuga ko uyu muhanzi mugenzi we yamuciye inyuma.

Nko kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, Wayz yashyize hanze amashusho agaragaza Juno atanga nimero ye, amutukira ku mbuga nkoranyambaga, anavuga ko agiye kumwereka uwo ari we.

Icyo yakurikijeho ni ugushyira hanze amafoto (screenshots) y’ibiganiro yagiranye na Juno mu minsi ya Noheli mu 2021 byabaye intandaro yo gutandukana kwabo.

Muri ibi biganiro, Wayz asaba Juno kugenda bagahura, na we akamusubiza ko yagiye kwizihizanya Noheli n’umuryango we i Nyamata, ariko undi akagaragaza ko afite amakuru yizeye y’uko umukunzi we ari mu Karere ka Rubavu n’uwo bahoze bakunda w’umu Diaspora.

Ubutumwa bwerekeye urukundo rwa Wayz na Juno bwamaze gusibwa ku mbuga ze, ndetse itsinda ry’abareberera ibikorwa bye by’umuziki ryatangaje ko abaye ahagaritse kuzikoresha.

Ryagize riti: “Kuva ubu kugeza igihe muzabimenyesherezwa, konte z’imbuga nkoranyambaga za Ariel Wayz zizajya zikoreshwa n’itsinda rireberera ibikorwa bye. Turashimira buri wese wamwitayeho akanamuha ubufasha.”

Urukundo rwa Wayz na Juno rwatangiye kugaragara nyuma yo gukorana indirimbo yakunzwe cyane yitwa Away. Ntibatinyaga kugaragariza mu ruhame ko bakundana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *