Sam Karenzi na Taifa bavuga ko Minisports yagerageje kubacecekesha

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe banengaga inzego zireberera siporo by’umwihariko umupira w’amaguru nka Minisiteri ya Siporo (Minisports), abanyamakuru babiri ba Fine FM, Sam Karenzi na Kalisa Bruno Taifa bahishuye ko iyi Minisiteri yagerageje kubacecekesha ubwo bakoreraga ku kinyamakuru kiri aho bise kuri etaje (étage).

Ibi babihishuriye mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire kuri uyu wa 5 Mutarama 2022, cyibandaga ku ngingo zirimo ibyemezo inzego zirimo Minisiteri ya Siporo zifata, bigasubiza inyuma siporo kandi ifite inshingano yo kuyiteza imbere.

Muri ibi byemezo, harimo ibyateje impaka birimo guhagarika shampiyona z’umupira w’amaguru mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19, no mu gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ribaye nk’iryemeye ko shampiyona isubukurwa, rigashyiraho amabwiriza amakipe amwe n’amwe avuga ko agoranye.

Aya mabwiriza arimo ko amakipe yagumisha abakinnyi hamwe mu mwiherero mu gihe cy’amarushanwa n’imyitozo, kujya apimisha abakinnyi Covid-19 buri masaha 48 no kugira imodoka ihoraho.

Amakipe nka Gasogi United na Rayon Sports yayanze. Asobanura ko kuyakurikiza bihenze, binajyanye n’ibihombo yahuye nabyo mu myaka ibiri ishize byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Aya yavuze ko FERWAFA nitoroshya aya mabwiriza, arasezera muri shampiyona.

Aba banyamakuru muri iki kiganiro banenze izi nzego, bageze kuri Minisports bavuga ko aho guteza imbere siporo, yashyize imbaraga mu kubuza abantu barimo n’abanyamakuru kuvuga.

Sam Karenzi ati: “Minisiteri ya Siporo yashyize ingufu mu kubuza abantu kuvuga, ibyo turabyihorera. Baraduteye natwe ubwacu mu itangazamakuru, bararikoroga. Aha turi si ho twari turi.”

Bruno Taifa yungamo ati: “Dukubitwa bombe, bombe barashe, ikubita hariya, hari ahantu twakoreraga kuri etaje, ifata umuyobozi, DG ni we yabanje gukomeretsa, aratitira. Bati ‘inama y’igitaraganya ivuze ko mugomba guceceka.”

Yakomeje avuga ko bombe zarashwe, ariko ngo bo n’ubwo bacecekeshwa, hari abandi bazasigara badashobora guceceka. Yatanze ingero za bamwe mu banyamakuru ba siporo bavugwaho kutarya indimi.

Aba banyamakuru bavuga ko mu mwuga wabo nta rwango bafitiye inzego zireberera siporo, ngo ahubwo icyo bagamije ni uguharanira ko siporo yajya ku murongo mwiza.

Sam Karenzi na Taifa mbere yo kujya kuri Fine FM, babanje gukorera kuri RadioTV10 mu kiganiro bise Urukiko bakoranaga n’abandi banyamakuru babiri. Baje gusezera nyuma y’aho Karenzi yagizwe umuyobozi wa radiyo, Taifa agashyirwa mu kindi kiganiro cyitwa 10 Zone.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Sam Karenzi na Taifa bavuga ko Minisports yagerageje kubacecekesha
    Aba bavandimwe turabashimira ku kazi keza bakora. Ukuri kuraryana ariko kdi kurakiza. Abakunzi ba sports tuzi aho bipfira, ababyica, bitwaje imyanya yabo, kutagirwa inama ndetse no kwiyemera. Gusa ntagahora gahanze

  2. Sam Karenzi na Taifa bavuga ko Minisports yagerageje kubacecekesha
    Aba bavandimwe turabashimira ku kazi keza bakora. Ukuri kuraryana ariko kdi kurakiza. Abakunzi ba sports tuzi aho bipfira, ababyica, bitwaje imyanya yabo, kutagirwa inama ndetse no kwiyemera. Gusa ntagahora gahanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *