urwandiko1.jpg

Senateri Havugimana yibwe moto

Sangiza iyi nkuru

Senateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Dr Emmanuel Havugimana arashakisha moto ya TVS/Victor GLX 125 ifite nimero iyiranga (plaque) RE787P avuga ko yibwe.

Senateri Havugimana kuri uyu wa 5 Mutarama 2022 yatangiye itangazo ku rubuga rwa Facebook rigira riti: “Mumfashe gushakisha iyi moto muzaba mukoze”, buherekeje itangazo ry’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rishakisha iki kinyabiziga kimubaruyeho.

Yongeye gushyiraho ubutumwa buherekeje ifoto igaragaza iyi moto, bugira buti: “Iyi moto yanjye yaribwe. Uwayibona yandya akara.”

Senateri Havugimana asobanura ko iyi moto yayiguriye umuturanyi we witwa Mudacyahwa Venuste ukomoka mu Murenge wa Ruhashya w’Akarere ka Huye, amusezeranya ko azajya amwishyura buhoro buhoro, ariko ntiyubahiriza amasezerano. Ati: “Telefone ayikuraho, ndamubura neza neza.”

Mu yandi makuru yatanze, Senateri Havugimana yerekanye ko telefone ya Mudacyahwa yakurikiranwe, iminara yayo ikaba yerekana koa atuye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, akaba akorera muri aka karere.

Ashingiye kuri amakuru, uyu Senateri avuga ko Mudacyahwa azafatwa.
urwandiko1.jpg
moto_havugimana.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Senateri Havugimana yibwe moto
    Ariko uyu we yirirwa azana ibibazo bye byimutungo harya ngo yaratowe ahagarariye rubanda ndumiwe yirirwa kuri social media gusa ngo ni Twitter sindumva yavuze kubibaje abaturage nikibazo pe

  2. Senateri Havugimana yibwe moto
    Ariko uyu we yirirwa azana ibibazo bye byimutungo harya ngo yaratowe ahagarariye rubanda ndumiwe yirirwa kuri social media gusa ngo ni Twitter sindumva yavuze kubibaje abaturage nikibazo pe

  3. Senateri Havugimana yibwe moto
    Ese ko numva Ari umuturanyi yamuremeye! Amafaranga aguze Moto ntanubwo ageze k’umushahara we w’ukwezi kumwe. Kandi afite Manda y’imyaka 8, yewe ngo ntamwirabura ukiza undi koko!

  4. Senateri Havugimana yibwe moto
    Ese ko numva Ari umuturanyi yamuremeye! Amafaranga aguze Moto ntanubwo ageze k’umushahara we w’ukwezi kumwe. Kandi afite Manda y’imyaka 8, yewe ngo ntamwirabura ukiza undi koko!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *