Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania, Job Yustino Ndugai yeguye kuri iyi nshingano nyuma yo gushyirwaho igitutu azira kunengera ubutegetsi gufata inguzanyo nyinshi, ku buryo ngo zazatuma igihugu gitezwa cyamunara.
Aya magambo Ndugai yayatangarije abatuye mu gace ka Kongwa mu Ntara ya Dodoma tariki ya 27 Ukuboza 2021. Kuri we, inguzanyo ziturutse mu mahanga ‘zimaze kuba nyinshi’ ntabwo zitanga igisubizo kirambye.
Yayatangaje nyuma y’iminsi mike Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu atangarije ko igihugu kiziyemeza kigafata inguzanyo ishoboka kugira ngo umuhanda wa gari ya moshi uhuza igihugu ayoboye n’ibyo mu karere birimo u Rwanda, u Burundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) wubakwe.
Abiganjemo abo mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi na we abereye umuyoboke, batangiye kumushyiraho igitutu, banamusaba kwegura bitewe n’aya magambo bavuga ko adakwiye kuvuga ku butegetsi bugamije guteza imbere igihugu.
Byatumye tariki ya 3 Mutarama 2022 Ndugai asaba imbabazi abayoboke ba CCM, asobanura ko ubutumwa bwe bwumviswe nabi, we atari agamije “kubahuka” ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan.
Gusa Perezida Samia Suluhu tariki ya 4 Mutarama, yaneguye Ndugai, avuga ko hari abantu batishimira ko igihugu gifata inguzanyo yo kubaka ibikorwa by’ingenzi byihutisha iterambere ry’igihugu nk’umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Tanzania n’ibindi bihugu byo mu karere.
Kuri Perezida Samia, nta gihugu ku Isi kidafata inguzanyo, naho ngo abanenga ko Tanzania izifata, ntibashobora kubihagarika. Ati: “Nta gihugu kidafata inguzanyo, yewe n’ibihugu byitwa ko bikize bifite imyenda iruta iyacu. Tuzafata inguzanyo, tuzifate, twongere tuzifate kugira ngo turangize imishinga twatangije.”
Perezida Samia kandi yagaragaje ko n’ubwo atagifitiye icyizere Ndugai nk’umuntu bahuriye mu ishyaka rimwe, [n’ubwo yamusabye imbabazi hamwe n’abandi basangirangendo].
Nyuma y’aya magambo y’Umukuru w’Igihugu n’igitutu yari akomeje gushyirwaho, Ndugai kuri uyu wa 6 Mutarama 2022 yatangaje ko yandikiye CCM ibaruwa y’ubwegure, kandi ngo akaba yabikoze ku mpamvu ze bwite no ku bushake.


