Rutsiro: Umusore uherutse gucibwa ururimi n’umukunzi, ashobora gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Umusore wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro waciwe ururimi n’umukunzi we wari wamusuye tariki ya 26 Ukuboza 2021, n’ubwo ari we wabanje gutanga ikirego, ashobora gufungwa akanakatirwa.

Nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yari yarabitangaje, uyu musore bivugwa ko waciwe ururimi (igice cyarwo cyaratakaye) ubwo yageragezaga gusoma umukunzi ku ngufu, ni we wabanje gutanga ikirego tariki ya 30 Ukuboza 2021 ubwo yari acyivuriza.

Nk’uko Dr Murangira yabivuze, RIB yatangiye iperereza igamije kumenya niba uyu mukobwa yararumye umusore agamije kwitabara, cyangwa se niba yarabikoze kubera izindi mpamvu.

Yabwiye Igihe ati: “Ni byo koko iki kirego cyarakiriwe, iperereza riri gukorwa kugira ngo hamenyekane niba uwo mukobwa yarumye uwo mu muhungu mu rwego rwo kwitabara (self-defence) cyangwa niba yamukomerekeje ku bw’izindi mpamvu. Ikizava mw’iperereza muzakimenyeshwa.”

Uwareze ubu araregwa

Dr Murangira yabwiye iki kinyamakuru dukesha aya makuru ko iperereza ryagaragaje ko umukobwa yarumye umusore ururimi yitabara, ubwo umusore yashagaka kumusambanya ku gahato.

Nyuma y’ibyarivuyemo, umukobwa na we yahise arega uyu musore kuri RIB, uru rwego narwo rutangira gukurikirana ku waciwe ururimi ubwinjiracyaha bw’icyaha cy’ubugome.

Iki cyaha gihamye uyu musore, yazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, agacibwa n’ihazabu iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 na miliyoni imwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *