Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 3 Mutarama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izerekeye ubutabera, umutekano na politiki.
Harimo ko:
I Rubavu: Cyamumara yarahagaritswe barashima
Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi rwo mu Karere ka Rubavu tariki ya 7 Mutarama rwatesheje agaciro cyamunara y’inzu ya Kanyabutembo Virginie kubera ko Umuhesha w’Inkiko Me Uwayezu Anselme yabikoze mu buryo budakurikije amategeko.
Ni nyuma y’aho Kanyabutembo waburanirwaga n’umunyamategeko Me Twizeyimana Théophile atakambiye Perezida Kagame na Minisitiri w’Ubutabera kugira ngo bakurikirane ikibazo cye kuko icyemezo inkiko zirimo urwisumbuye rwa Rubavu n’urukuru rwa Musanze kirimo akarengane.
Ubwo urukiko rwari rumaze guhagarika iyi cyamunara, abo mu muryango wa Kanyabutembo bagaragaje ibyishimo, bashimira Umukuru w’Igihugu n’ubutabera, bavuga ko bizeye ko urubanza baburana n’uwitwa Rugamba Xavier narwo bazarutsinda.
Nyamvumba yemeye icyaha, asaba imbabazi Perezida Kagame
Nyamvumba Robert wari ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo tariki ya 8 Mutarama yemeye ko yabaye umuhuza ku cyaha cya ruswa y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 7.2 mu gutanga isoko ryo gushyira amatara ku mihanda ryari rifite agaciro ka miliyari 72.9.
Nyamvumba yabimenyesheje abacamanza mu rukiko ubwo yajuririraga igihano cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyari 21.6 yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, we avuga ko n’ubwo byatwara imyaka 200 ntayo yaba yarabonye.
Yagize ati: “Nyakubahwa Perezida ibyo byo ziriya Miliyari z’indishyi naciwe n’Urukiko zo ntazo nabona pe! Ni yo mpamvu ndi hano ntakambira urukiko kugira ngo murebe uko nagabanyirizwa ibi bihano.”
Umuturage yagerageje gutwika imodoka ya Gitifu
Umuturage wo mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango witwa Alex arakekwaho kugerageza gutwika imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Nemeyimana Jean Bosco tariki ya 4 Mutarama 2022, maze agatoroka.
Byabereye mu mujyi wa Ruhango mu masaa kumi y’umugoroba, nyuma y’aho Gitifu Nemeyimana yajyanye abakarani basenya inzu y’uyu muturage yari yaramaze gusakarwa, kuko ngo yubatswe mu buryo budakurikije amategeko.
Mu kugerageza gutwika iyi modoka, uyu muturage yafashe ingofero ya moto (casque), ayirambika iruhande rwayo, asukaho lisansi, arangije arasiraho ikibiriti. Umuriro wari utangiye kuyifata ku ruhande, abaturage baragoboka itarashya, gusa irangi ryandujwe n’umwotsi.
Niger yasubitse kwirukana Abanyarwanda
Leta ya Niger tariki ya 3 Mutarama yabaye isubitse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda 8 boherejweyo n’urwego mpanabyaha rw’Umuryango w’Abibumbye nyuma yo kurangiza igifungo cyangwa kugirwa abere, mu rukiko rwa Arusha muri Tanzania.
Yafashe iki cyemezo nyuma yo kubisabwa n’umwunganizi mu by’amategeko w’aba Banyarwanda ndetse n’umucamanza w’uru rwego ruzwi nka IRMCT.
Niger yatangaje ko aba Banyarwanda yari yarahaye iminsi 7 ngo babe bavuyeyo, yabongeje iminsi 30 mu gihe iki kibazo kikiganirwaho mu Muryango w’Abibumbye.
Marshall mu ngabo za Ethiopia
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia usanzwe ari Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Abiy Ahmed, tariki ya 8 Mutarama yazamuye mu ntera Umugaba Mukuru, Gen. Berhanu Jula, amuha ipeti rya Field Marshall, mu rwego rwo kumushimira kuba yarayoboye ingabo za Leta zari zihanganye n’imitwe yitwaje intwaro irimo TPLF yo muri Tigray.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa 8 Mutarama 2022 witabiriwe na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, ari na we washyize ku rutugu uyu musirikare iri peti rishya ritari risanzwe mu ngabo z’iki gihugu.
Abiy Ahmed yazamuye mu ntera abandi basirikare bakuru barimo ba Lieutenant General bane yagize ba General. Kuri uwo munsi kandi yanababariye abarwanyi bakuru mu mitwe yitwaje intwaro bafashwe mpiri barimo abo muri TPLF.


