Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yagaragaye mu mashusho abwira umukinnyikazi wa filimi Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool ko ari idebe rye.
Yumvikana amubwira ati: “Iyo umugore aguhaye inka, ukayemera, ahandi ari umugabo wayiguhaye witwa umugaragu. Ariko iyo uhawe n’umugore ukayemera, witwa idebe.” Ahuje ibiganza byombi, anaciye bugufi, Bamporiki yabwiye Isimbi ati: “Ndi idebe ryawe.”
Isimbi hamwe n’abandi bari kumwe nyuma yo kumva magambo, bahise baseka, asimbukira mu kirere, arambura amaboko nk’ushayaya, bigaragara ko yishimye.
Aya magambo Bamporiki yayavuze ubwo we, Isimbi n’abandi benshi bahuriraga ku mazi mu birori by’ubusabane, tariki ya 8 Mutarama 2022.
Isimbi yari amaze kumugabira inka, amushimira nk’uwagiriwe icyizere akina amakinamico agashyirwa muri iyi nshingano y’ubuyobozi, akaba yarazihawe akiri urubyiruko, kandi akaba yarakomeje kurushyigikira.
Ijambo ‘idebe’ n’ubwo risa n’iritagikoreshwa muri ubu buryo, rirasanzwe mu Kinyarwanda. Rivuga uwagabiwe inka n’uw’igitsina gore, akayemera cyangwa se umugaragu w’i Bugabekazi (kwa nyina w’umwami). Ni mu gihe ugabiwe n’umugabo we yitwa ‘umugaragu’.

4 Responses
Ndi idebe ryawe_Bamporiki abwira Isimbi ukina filimi
Ahubwo ni ikigunguru
Ndi idebe ryawe_Bamporiki abwira Isimbi ukina filimi
Ahubwo ni ikigunguru
Ndi idebe ryawe_Bamporiki abwira Isimbi ukina filimi
Mana, tabara Urwanda! Ibinyarwanda mpimbano bigiye kuzemezwa nk’aho nta banyarwanda b’inaribonye bakiriho. Tugiye guyoborwa n’aamadebe asimbuye ba afande! Genda Rwanda waragowe! Gusa ngo umusazi arasara akagwa ku ijambo.