Banda Yvonne, umugore w’imyaka 52 y’amavuko ukomoka muri Zimbabwe, yahishuye ko amaze imyaka 14 buri uwa Gatatu aryamana n’umuhungu we, ibyo ngo bikaba bifasha uwo musore gukomeza gutera imbere mu butunzi.
Umupfumu ngo akaba yarabwiye uyu muhungu we, ko rimwe gusa mu cyumweru bihagije akabona ubwambure bwa nyina kugirango abashe gukomeza gutera imbere, ndetse ko aramutse abihagaritse bwayoyoka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore yagize ati: ““Naryamanye n’umuhungu wanjye Abel kuva muri 2002, ubwo yatangizaga kampani y’ubwikorezi(transport) yagiye itera imbere umunsi ku wundi, ubu afite ikamyo, Autobus n’izindi modoka nto”.
Akomeza agira ati:“Twakoranye imibonano mpuzabitsina buri uwa Gatatu, tuyikorera mu cyumba cyanjye aho igiti giteye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru Afrika 365, gitangaza ko iyi nkuru yamenyekanye ubwo uyu mugore yajyaga mu rusengero, agasengerwa, yarangiza agatanga ubuhamya avuga ko abiretse ariko ko ahangayitse ko umuhungu we ashobora no guhita apfa.
Ati: “Isezerano ni iri, umunsi nzaba nahagaritse kuryamana nawe ubutunzi mfite bwoze buzayoyoka mbureba ndetse ko n’umuhungu wanjye akaba yapfa nabi ababara”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com


