Igisirikare cya Uganda, UPDF, n’icya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (FARDC) biratangaza ko abakozi bo kuri gasutamo mu mujyi wa Butembo uri Mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bafashe ikamyo itwara ibicuruzwa yari irimo imyambaro isa n’iy’iki gisirikare.
Ibi bisirikare mu itangazo byasohoye kuri uyu wa 10 Mutarama 2022, bivuga ko uwafatanywe iyi myambaro ari umucuruzi uzwi cyane muri Butembo. Gusa amazina ye ntiyatangajwe mu gihe iperereza rikomeje.
Mbere yo gufatirwa ku biro bya gasutamo bya Butembo tariki ya 6 Mutarama 2022, ngo yabanje kwambuka umupaka wa Mpondwe tariki ya 3 Mutarama.
UPDF na FARDC bifata igikorwa cyo gutunga iyi myambaro nk’ikiri mu mugambi ugamije kurogoya ibitero byatangije kugaba ku mutwe w’iterabwoba wa ADF tariki ya 30 Ugushyingo 2021 byahawe izina rya ‘Operation Shujaa’.
Bibona ko gishobora gukurura umwuka mubi hagati y’ingabo za Uganda ziri muri iki gihugu n’abaturage baho, cyane ko ngo uwambaye iyi myambaro ashobora guteza umutekano muke, cyangwa akicwa, zikabyitirirwa kandi nta ruhare zaba zibifitemo.
Kugeza ubu iyi kamyo, abari bayirimo n’ibicuruzwa yikoreye biracyafatiriwe ku biro bya gasutamo bya Butembo.


