Lt Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye iyi myitozo

Imbere ya Lt. Gen Mubarakh Muganga, APR FC yabimburiye izindi kipe mu gusubukura imyitozo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wambere tariki ya 10 Mutarama 2022, ikipe y’igihugu y’ingabo z’igihugu APR FC, yabimburiye izindi mu gusubukura imyitozo nyuma yaho amakipe ndetse n’imikino hano mu Rwanda byongeye gusubukurwa.

Iyi myitozo nkuko bisanzwe ikaba yabereye i Shyorongi, ndetse ikurikirwa n’umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen Mubarakh Muganga, ndetse iyobogwa n’umutoza mukuru w’iyi kipe Adil Erradi Mohammed, iyi myitozo ikaba ndetse yitabiwe nabamwe mu bakinnyi bamaze iminsi mu mvune nka Tuyisenge Jacque hamwe na Kwitonda Alain.

Iyi kipe ikaba iri kwitegura Kiyovu Sports banakurikirana ku rutonde rwa gateganyo rwa Shampiyona, dore ko Kiyovu Sports ariyo yambere, ikarusha APR FC ya kabiri amanota abiri, gusa APR FC ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane itarakina,umukino wayo na Kiyovu Sports uzaba ku itariki ya 16 Mutarama 2022, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mugihe APR FC yatsinda Kiyovu Sports yahita iyicaho, mu gihe Kiyovu Sports yatsinda nayo yahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5.

Lt Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye iyi myitozo
Lt Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye iyi myitozo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Imbere ya Lt, Gen Mubarakh APR FC yabimburiye izindi kipe mu gusubukura imyitozo
    wabibaze nabi kiyovu irusha APR Inota rimwe

  2. Imbere ya Lt, Gen Mubarakh APR FC yabimburiye izindi kipe mu gusubukura imyitozo
    wabibaze nabi kiyovu irusha APR Inota rimwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *