Kuri uyu wambere tariki ya 10 Mutarama 2022, ikipe y’igihugu y’ingabo z’igihugu APR FC, yabimburiye izindi mu gusubukura imyitozo nyuma yaho amakipe ndetse n’imikino hano mu Rwanda byongeye gusubukurwa.
Iyi myitozo nkuko bisanzwe ikaba yabereye i Shyorongi, ndetse ikurikirwa n’umuyobozi wa APR FC, Lt. Gen Mubarakh Muganga, ndetse iyobogwa n’umutoza mukuru w’iyi kipe Adil Erradi Mohammed, iyi myitozo ikaba ndetse yitabiwe nabamwe mu bakinnyi bamaze iminsi mu mvune nka Tuyisenge Jacque hamwe na Kwitonda Alain.
Iyi kipe ikaba iri kwitegura Kiyovu Sports banakurikirana ku rutonde rwa gateganyo rwa Shampiyona, dore ko Kiyovu Sports ariyo yambere, ikarusha APR FC ya kabiri amanota abiri, gusa APR FC ikaba ifite imikino ibiri y’ibirarane itarakina,umukino wayo na Kiyovu Sports uzaba ku itariki ya 16 Mutarama 2022, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mugihe APR FC yatsinda Kiyovu Sports yahita iyicaho, mu gihe Kiyovu Sports yatsinda nayo yahita ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 5.




2 Responses
Imbere ya Lt, Gen Mubarakh APR FC yabimburiye izindi kipe mu gusubukura imyitozo
wabibaze nabi kiyovu irusha APR Inota rimwe
Imbere ya Lt, Gen Mubarakh APR FC yabimburiye izindi kipe mu gusubukura imyitozo
wabibaze nabi kiyovu irusha APR Inota rimwe