Umuhanzikazi uzwi nka Bad black mu gihugu cya Uganda akomeje kugaragaza udushya tudasanzwe , aho nyuma yo kwiyita bad black yasabye abakunzi be ko ntawe ashaka kongera kumva amuhamagara Bad Black ahubwo ko ari akanyamuongo gato.
Uyu muhanzikazi yatangaje ibi nyuma yo kuva mu buroko aho yari amaze igihe akurikiranyweho ibyaha byo gucuruza magendu n’ibindi bitandukanye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Bad Black ubusanzwe witwa Shanita Namuyimbwa, yatangaje ibi agaragaza akababaro kadasanzwe avuga ko yatewe no kuba asigariye aho nta mafaranga afite kubera ko yayishyuye nk’ibihano yaciwe ubwo yari mu munyururu mu minsi ishize, aho yavuze ko atakiri wa wundi bari basanzwe bazi ahubwo ko yahindutse akandi kantu gato cyane.

Mu kiganiro n’imwe mu maradio yo muri kiriya gihugu, yagize ati”sinshaka ko hari umuntu nzongera kumva anyira Bad blach, ubu ndi akanyamunjongo gato.” Aha ngo akaba yarashakaga kumvikanisha ko ntaho ari ndetse ko no kuva aho ari bitoroshye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean@Bwiza.com


