Bamwe bayavoma abandi bayameseramo,hakaba n'abazana ingurube kuzogerezamo, abayavoma bakayakoresha nko kubura ukundi bagira.

Rusizi: Bamwe mu batuye mu mujyi bababajwe no kwinjira muri 2022 bakivoma ibiziba byo mu bishanga

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’imidugudu ya Kanombe,Kamabuye na Karitasi mu kagari ka Burunga mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi baravuga ko bababajwe cyane no kwinjira muri 2022 bakivoma amazi mabi y’ibishanga, bamwe bagatinya kohoreza abana babo kuvoma ku isoko y’ahitwa mu kankoko muri uyu murenge nyuma y’uko mu myaka ishize hari umwana wishwe avuye kuvomayo n’abandi bamwe n’ubu bahakomerekerezwa kubera umubyigano uhaba,bagahitamo kuvoma amabi y’igishanga cya Kamabuye, bagasaba WASAC kugikemura bakanywa amazi meza.

Bamwe bayavoma abandi bayameseramo,hakaba n'abazana ingurube kuzogerezamo, abayavoma bakayakoresha nko kubura ukundi bagira.
Bamwe bayavoma abandi bayameseramo,hakaba n’abazana ingurube kuzogerezamo, abayavoma bakayakoresha nko kubura ukundi bagira.

Aba baturage, cyane cyane abo mu mudugudu wa Karitasi bavuga ko bamaze imyaka n’imyaniko batazi uko amazi meza asa kandi basabwa gukaraba buri gihe amazi meza n’isabune cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19, bavuga ko kuva bahatuzwa mu 1999 kitigeze gikemuka bigaragara, ndetse ko hari n’abadepite bagiye babageraho baje kwiyamamaza bakajya babizeza ko nibatorwa icya mbere bazabakorera ari ubuvugizi bwo kubaha amazi meza n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere n’abo badepite manda zabo zikajya zirangira batahagarutse.

Bavuga ko n’ubuyobozi bw’aka karere n’ubwa WASAC uko bwagiye busimburana bakibugezagaho kubera ingaruka z’indwara ziterwa n’uku kunywa no gukoresha amazi mabi zirimo inzoka zo mu nda cyane cyane ku bana zahabaye akarande, uje wese akabizeza kugikemura n’ubu ngo cyabaye ingorabahizi, iyi midugudu 2 yindi yo ngo aza rimwe na rimwe akamara nk’andi mezi 3 ataje, bagahora muri urwo babuze uwakibakemurira.

Aya mazi ni yo abatuye aka gace k'umujyi bavoma
Aya mazi ni yo abatuye aka gace k’umujyi bavoma

Uyu, ati’’Iyi midugudu ya Kamabuye,Karitasi na Kanombe twibaza niba natwe turi mu mujyi nk’abandi bikatuyobera kuko uretse n’amazi meza n’ibindi byiza bigera ku banyamujyi ntibitugeraho. Nk’amazi ni icyitiriro ngo turayagira ariko ntayo mu by’ukuri,kuko igihe gishize batubeshya ngo amazi arahari,mu kanya ngo yatobotse ni yo mpamvu tutayabonye, mbese n’amatiyo bazanye muri 2014 ni ay’umurimbo,ari abayobozi ba WASAC,ari ab’Akarere, nta n’umwe ukandagira hano ngo adusobanurire impamvu tukinywa amazi mabi ingurube zirirwa zivurugutamo hepfo aho banayameseramo,twaheze mu gihirahiro.’’

Uyu mukecuru avuga ko aya mazi abatera ibibazo byinshi birimo n'inzoka zo mu nda za buri gihe ku bana n'abuzukuru.
Uyu mukecuru avuga ko aya mazi abatera ibibazo byinshi birimo n’inzoka zo mu nda za buri gihe ku bana n’abuzukuru.

Umukecuru w’imyaka 64 wahuye n’umunyamakuru wa Bwiza.com avuye kuvoma mu gishanga cya Kamabuye,ati’’ Tumaze umwaka urenga nta n’igitonyanga tubona,mvuye kuvoma muri kiriya gishanga cya Kamabauye. Mu by’ukuri urebye amazi tuhakura agahinda kakwica kuko ni ibiziba arimo imisundwe,bameseramo bakanabyogerezamo ingurube tukabivoma.

Abana n’abuzukuru babyimbye utuda kubera inzoka zo mu nda baterwa no kuyanywa kandi n’aho mu kankoko birirwa barwana ngo baravoma nta mukecuru wajyayo, mbese turi abo gutabarwa pe.’’

Rukezamiheto Marcel w'imyaka 60 avuga ko nyuma y'uko umwana we w'imyaka 8 gusa yishwe yagiye kuvoma kure kubera kubura amazi hafi yahisemo kureka ibindi akajya yirirwa ayivomera.
Rukezamiheto Marcel w’imyaka 60 avuga ko nyuma y’uko umwana we w’imyaka 8 gusa yishwe yagiye kuvoma kure kubera kubura amazi hafi yahisemo kureka ibindi akajya yirirwa ayivomera.

Rukezamiheto Marcel w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Karitasi,avuga ko iri bura ry’amazi meza ryamukozeho kuko muri 2014 umwana we wari ufite imyaka 8 gusa, wigaga mu mashuri abanza yagiye kuvoma aho mu kankoko avuye kwiga nimugoroba, avanyeyo n’abandi bana bahura n’umuntu abwira wa mwana ngo nazane amutwaze akabido k’ayo mazi yari afite, barajyana ngo aramutwaje,umwana baza kubona umurambo we mu kagezi ko mu gishanga hafi aho nyuma y’iminsi 4 bashakisha yarishwe, uwo wamwishe ntiyamenyekana kuko abana bagenzi be batamumenye.

Ati’’ Kuva nabura umwana wanjye yagiye kuvoma hariya kubera kubura amazi hafi, nahisemo kujya nyivomera nubwo bitoroshye. Mfite umuryango w’abantu 7 kubona amazi bakoresha bose binsaba kujya mu gipfunsi kuri iyo soko mugitondo na nimugoroba buri munsi kandi nshaje nta mbaraga zo kurwanira amazi gutyo mfite,nanagombye gushaka ikibatunga,ariko ntibishoboka nirirwa mvoma.’’

Uyu mukobwa avuga ko bibaza niba na bo batuye mu mujyi bikabayobera.
Uyu mukobwa avuga ko bibaza niba na bo batuye mu mujyi bikabayobera.

Yarakomeje ati’’ Iyo tugira amazi meza hafi umwana wanjye ntaba yarishwe gutyo yagiye kuvoma iriya kure, nta nubwo mba nirirwa mvona ndahahiye abasigaye kandi nta gihe tutatatse ariko ntitwumvwa, n’abaje ngo baje kudukemurira ikibazo ni ukutubeshya gusa, hariya haba hari umubyigano ukaze kuko abatagiye mu bishanga ni ho bajya, bamwe bakahakomerekera bikabije, ingamba zo kwirinda iki cyorezo nta ziharangwa, mbese twibaza niba tuzwi nk’abahatujwe bikatuyobera.’’

Iki kibazo bavuga ko bibaza uzakibakemurira n’abayobozi b’iriya midugudu bakemeza ko giteye inkeke n’ahiswe ko hakozwe imiyoboro abayikoze bakayita nta mazi bashyizemo hakibazwa impamvu, ari abari bayazanye mu ngo bakavuga ko robine zumye, n’abayavomeraga ku mavomero rusange bamaze igihe bataka, bakanavuga ko n’intumwa Guverineri w’intara y’uburengerazuba Habitegeko François aherutse kuhohereza gukemura ikibazo cy’umukozi wa SACCO wasenyewe n’ubuyobozi bw’umurenge umwaka ushize banakimutumye ngo akibamugerezeho bagategereza igisubizo bagaheba,umuyobozi wa WASAC muri aka karere Ngamije Alexandre avuga ko bagishakisha uko bagikemura.

Ati’’ Bagire icyizere. Hari ibigega 4 byubakwa muri uyu mujyi byitezweho kuwukemuramo ibibazo byose bijyanye n’amazi meza, na bo bakazagerwaho. Bazayabona byanze bikunze kuko ari cyo kigamijwe nubwo kubaka ibyo bigega no kwagura imiyoboro turi gukora atari ibyafata igihe gito,ariko nanone ntibizatinda.’’

Aha mu kankoko usanga cyane abana baje kuhavoma nta n'ingamba zo kwirinda COVID-19 zihagaragara, ngo hari ubwo bakomeretsanya kubera umubyigano uhahora.
Aha mu kankoko usanga cyane abana baje kuhavoma nta n’ingamba zo kwirinda COVID-19 zihagaragara, ngo hari ubwo bakomeretsanya kubera umubyigano uhahora.

Avuga ko nubwo muri uyu mujyi hari ahagenda hagaragara ibibazo by’amazi meza bitarakemuka bitewe n’uko abawuturamo ari benshi kuruta ibikorwa remezo by’amazi byari byarakozwe bakiri bake bigasaba ko hari ibigenda bivugururwa,ariko ko 97% by’abawutuye bose bagerwaho n’amazi meza, abagifite ibyo bibazo bikaba bizwi n’ibisubizo byabyo bishakwa.

Abaturage ariko bo bavuga ko hari igihe babeshywa n’abayobozi babegereye ngo ikibazo kirazwi kigiye gukemuka bagategereza imyaka n’imyaniko bagaheba,uwabijeje ko agiye kubikemura akarinda avaho n’umusimbuye akagenda atabikemuye kandi bose barabibizezaga, bagasaba ko imvugo yabo yajya iba ingiro bafatiye urugero ku mukuru w’igihugu,bakareka kubahoza mu gihirahiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *