Umuyobozi w’ihuriro rya Kaminuza zigenga mu Rwanda, Dr Kabera Callixte avuga ko hari abarimu bashobora kurengana bazira kuba barize muri kaminuza mpuzamahanga ya AIU (Antlatic International University) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ni nyuma y’aho ubuyobozi bw’inama nkuru y’amashuri makuru na za kaminuza, HEC, tariki ya 10 Mutarama 2022 itangarije ko itesheje agaciro ibyemezo bihwanishwa n’impamyabumenyi zatangiwe mu mahanga (Equivalence) yahaye abize muri AIU.
Iki cyemezo HEC yagifashe mu gihe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwakurikiranaga Dr Igabe Egide wize muri iyi kaminuza rumukekaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano y’ikirenga (PhD), rubishingiye kuri Equivalence yariho ikosa.
HEC mu itangazo yasohoye, yasobanuye ko AIU idafite icyemezo kiyemerera gukorera muri USA, gusa yemeza ko ifite icya ASIC, urwego rwigenga rwo mu bwongereza rushinzwe guha kaminuza mpuzamahanga uburenganzira bwo gukora, ariko ivuga ko uru rwego atari urwa Leta.
Dr Kabera avuga ko gutesha agaciro izi ‘Equivalence’ kuzatuma abarimu bigisha muri kaminuza bize muri AIU baharenganira kuko bazatakaza akazi, nyamara ari HEC yari yarazibahaye ngo bazikorereho.
Yabwiye New Times ati: “Abarimu bo muri kaminuza bazaba baharenganiye kuko bari barahawe Equivalence na HEC. HEC nikomera ku mwanzuro, bisobanuye ko hari umubare runaka w’abarimu bo muri kaminuza bashobora gutakaza akazi kuko dusabwa gukoresha abahawe Equivalence gusa kandi tubigenzura mbere yo gutanga akazi.”
Usibye Dr Igabe dosiye ye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, bivugwa ko hari abandi bari mu mirimo itandukanye bakuye impamyabumenyi muri AIU. Bamwe muri bo barasaba ko habaho ibiganiro na HEC.



4 Responses
Dr Kabera avuga ko abarimu ba kaminuza bashobora kurengana bazira kuba barize muri AIU
Hec ntimuyizi sha muzayimenya
Dr Kabera avuga ko abarimu ba kaminuza bashobora kurengana bazira kuba barize muri AIU
Hec ntimuyizi sha muzayimenya
Dr Kabera avuga ko abarimu ba kaminuza bashobora kurengana bazira kuba barize muri AIU
Hec ntimuyizi sha muzayimenya
Dr Kabera avuga ko abarimu ba kaminuza bashobora kurengana bazira kuba barize muri AIU
Hec ntimuyizi sha muzayimenya