A.ISEZERANO RISHYA NI IKI?
Isezerano rishya iyo usomye neza usanga ari rya rindi Imana yahaye Aburahamu ryakomeje. kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”
ITANGIRIRO 12:3
Hari uburyo Pawulo yabisobanuye neza, ukabona ko isezerano rishya ari ugusohora kw”isezerano Imana yahaye Aburahamu,arerekana neza iby’urubyaro rwa Aburahamu ariwe Yesu Kristo wapfuye kugira ngo umugisha aburahamu yasezeranijwe ugere ku bizera bose .
Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo”Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”), kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.Bene Data, ibi ndabibabwira nk’umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry’umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho.
Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti”Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti”Ni urubyaro rwawe”nko kuvuga umwe, ari we Kristo.Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n’amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije.Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.
ABAGALATIYA 3:13-18.
Isezerano rishya ni iki?_
Isezerano rishya ni isezerano Imana yagiranye n’abantu bose nkuko byahanuwe.Rikaba ari isezerano ry’imbabazi z’Imana muri Yesu Kristo.
Uwiteka aravuga ati”Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongoreye. Ni ko Uwiteka avuga.
YEREMIYA 31:31-32.
Kandi iryo sezerano ntabwo rikurikije irya mbere(Bibliya yera) cyangwa ntabwo rimeze nk’irya mbere(Bibliya ijambo ry’Imana) kuko iryo sezerano ari *ukubabarirwa ibyaha ntibyibukwe ukundi.
Yer31:33-34.
Imana yasezeranye n’abantu bose ko uzizera amaraso ya Yesu(ariyo maraso y’isezerano rishya cg urubyaro rwasezeranijwe aburahamu kuzabonerwamo umugisha )azababarirwa ibyaha bye byose.
Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati”Munywere kuri iki mwese,kuko aya ari amaraso yanjye y’isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.Matayo26:27-28.
Abantu benshi iyo bumvise isezerano rishya batekereza inyandiko zo muri Bibiliya zanditswe nyuma y’ivuka rya Yesu.Ariko siko biri.Isezerano ntabwo ari ibitabo.Ubundi ibitabo byanditswe nyuma y’ivuka rya Yesu byitwa isezerano rishya kuko bishingiye kuri iri sezerano,ariko ibitabo sibyo sezerano ahubwo isezerano ni icyo Imana yasezeranije abizera Kristo bose aribwo bugingo buhoraho bubonerwa muri Yesu Kristo.
komeza ukurikire igice gikurikira……..
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ev.Rubanzabigwi John


