Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Nigeria, Olufemi Hakeem Gbajabiamila, avuga ko bagiye kureba icyakorwa ngo abantu bize amashuri yisumbuye gusa, batazongera guhatanira kuba perezida wa Nigeria, yewe ntibakandagize akarenge no mu myanya yo hejuru muri icyo gihugu. Olufemi Gbajabiamila yasabye ko amategeko yahinduka kugira ngo iki cyemezo gifatwe, abafite A2 gusa bahezwe kugeza no mu nteko. Ni ibitekerezo Olufemi yatanze kuwa Mbere tariki 17 Mutarama 2022, mu kiganiro cya 52 ngarukamwaka cya Kaminuza ya Lagos. Yagize ati ” Nk’uko twagabanyije imyaka yo kuba abantu bahatanira iriya myanya y’ubutegetsi, n’ibijyanye n’amashuri abantu bize, bikwiriye gutekerezwaho. Ni intambwe izaba itewe mu guhindura amatora mu gihugu cyacu ndetse no kugishakira abayobozi bashoboye.” Olufemi Gbajabiamila yasabye ko inteko yasuzuma uko yahindura itegeko nshinga mu ngingo ya 131, igika cya d, ngo hanozwe iby’amashuri abahatanira kuba ba perezida cyangwa kuba mu nteko n’indi myanya ikomeye baba bafite. Bimwe mu binyamakuru byibajije niba koko amashuri y’ikirenga hari icyo yahindura. Batanze ingero aho ibihugu biyoborwa na ba dogoteri (PhDs) ariko bikaba nta kinyuranyo bigaragaza.

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Nigeria, Olufemi Hakeem Gbajabiamila/Interineti


