Umutoza Ndayiragije Etienne watoje ikipe y’igihugu ya Tanzania yamaze kumvikana na Bugesera FC nk’umutoza mukuru wayo, amakuru agera kuri BWIZA nuko uyu mutoza yamaze gusinya amasezerano y’amezi 6, atoza iyi kipe yo mu Burasirazuba, akaba yahise abisikana na Mbarushimana Abdou wamaze gutandukana niyi kipe.
Uyu mutoza aje muri Bugesera mu gihe hari amakuru yavugaga ko yaje mu Rwanda ku cyumweru aje gutoza ikipe ya Etoile del’Est nayo yo mu Burasizuba , byavugwaga ko yari yanamwoherereje itike y’indege ndetse hari nandi mafaranga yari yamuhaye, byaje kurangira ikipe ya Bugesera FC ariyo imusinyishije.

Bugesera FC igiye gutozwa na Ndayiragije nyuma yo gutandukana na Abdou Mbarushimana, nyuma nyuma yo kugaragaza umusaruro utari mwiza, dore ko kugeza ubu shampiyona igeze ku munsi wa 12 ikipe ya Bugesera iri kumwanya wa 12 n’amanota 11, ikaba ari mwe mu ikipe zaguze abakinnyi batandukanye kandi bakomeye.
Ndayiragije si ubwambere aje gutoza mu Rwanda, kuko umwaka ushize yatoje ikipe ya Kiyovu Sports igihe gito mbere yuko batandukana, yanatoje ikipe y’igihugu ya Tanzania maze abasha no kuyihesha itike ya CHAN, anatoza amakipe atandukanye muri kino gihugu arimo Azam FC,KMC ndetse na Vital’o yo mu Burundi.



