Ikipe ya Musanze FC yacecekesheje Perezida Kakooza Nkuliza Charles (KNC) wa Gasogi United, nyuma yo gutsinda iyi kipe ye igitego 1-0.
Musanze FC yari yakiriye Gasogi United, mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane.
Igitego rukumbi cyatsinzwe n’umunya-Nigeria Samson Irocan Ikechuku ku munota wa 14 w’umukino ni cyo cyafashije Musanze FC gutsinda Gasogi United yari imaze imyaka itatu idatsinda.
Musanze FC yatsinze Gasogi United, mu gihe KNC yaherukaga guteguza Perezida Tuyishimire Placide ‘Trump’ wa Musanze FC ko n’ubwo ntacyo adakora ngo ikipe ibone intsinzi aho anatanga uduhimbazamusyi ku bagore b’abakinnyi, Gasogi United izamutsinda.
Ati: “Murabizi ko Trump igihe cyose aba yagerageje agatanga uduhimbazamusyi no ku bagore b’abakinnyi, icyo nzi cyo ibyo wakora byose tuzagutikurira aho ngaho i Musanze, ikintu usabwa gusa ni ukwicara ugatuza.”
“Nziko uri umugabo ukunda umupira niturangiza umukino tuzagenda unyakire, uzihangane ibizava mu mukino ubyakire gutyo ariko ndaje, numvise ubutumwa wahaye abakinnyi bawe ko umaze imyaka 3 usaba Imana ngo izagufashe utsinde Gasogi, ibyo bizakugora hari n’igihe bizagera n’imyaka myinshi n’abazagusimbura bikabananira.”
Gutsinda Gasogi United byatumye Musanze FC igumana umwanya wa gatandatu n’amanota 20, ikaba irushwa atatu n’amakipe ya Rayon Sports, Police FC na AS Kigali ayiri imbere.
Gasogi United yahise ifata umwanya wa munani n’amanota 16, ikarushwa inota rimwe na Rutsiro FC iyiri imbere. Iyi Rutsiro yaguye miswi na Police FC igitego 1-1.
Undi mukino wabaye ni uwahuje Gicumbi FC na yo yaguye miswi na Mukura VS igitego 1-1.


