Rutahizamu ukiri muto Ansu Fati wa FC Barcelona, yaraye yongeye kugira ikibazo cy’imvune biba ngombwa ko asohoka mu kibuga arira.
Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yavunikiye mu mukino wa 1/8 cy’irangiza cya Copa Del Rey ikipe ye yaraye itsinzwemo na Athletic Bilbao ibitego 3-2.
Byasabye iminota 120 y’umukino ngo amakipe yombi akiranukire muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya San Mames.
Umunota wa kabiri w’umukino wari uhagije ngo Iker Muniain afungurire Bilbao amazamu, mbere y’uko Ferran Torres yishyurira FC Barcelona iki gitego ku munota wa 20.
Athletic Bilbao yongeye kuyobora umukino ku munota wa 86 ibifashijwemo na Inigo Martinez mbere y’uko Pedri Gonzalez yongera kugarura FC Barcelona mu mukino mu minota ine y’inyongera.
Bilbao yashimangiye intsinzi mu gace ka mbere k’iminota y’inyongera ibifashijwemo na Penaliti ya Muniain, nyuma y’uko Jordi Alba yari amaze kugaruza umupira akaboko.
Uretse kuba FC Barcelona yasezerewe, yahuye n’ikibazo cy’imvune ishobora kuba ikomeye ya Ansu Fati wasohotse mu kibuga arira.
Nta gihe kinini cyari gishize uyu musore akize imvune yari amaze igihe kirekire afite.
FC Barcelona kuri Twitter yayo yavuze ko Ansu Fati yagize ikibazo cy’umwe mu mitsi y’itako rye ry’ibumoso uzwi nka biceps femoris.
Ikinyamakuru AS cyavuze ko uyu mukinnyi ashobora kumara hanze y’ikibuga igihe kiri hagati y’ibyumweru bine na bitandatu.







