Polisi ya Sierra Leone yaburijemo umugambi w’abafana b’ikipe y’iki gihugu bashakaga gutwika urugo rwa Kei Kamara, nyuma y’uko uyu rutahizamu ahushije penaliti mu mukino w’Igikomge cya Afurika.
Kamara yahushije Penaliti ubwo Ikipe y’Igihugu cye yakinaga na GuinĂ©e-Equatoriale ku wa Kane w’iki cyumweru, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda E.
Ni umukino warangiye Sierra Leone itsinzwe igitego 1-0 GuinĂ©e yatsindiwe na Pablo Ganet ku munota wa 38 w’umukino.
Sierra Leone yashoboraga kwishyura iki gitego ku munota wa 85 w’umukino ubwo yahabwaga penaliti nyuma y’ikosa Ganet yari akoreye kuri Issa Kallon mu rubuga rw’amahina, gusa Kamara ayiteye ikurwamo n’umunyezamu Jesus Owono.
Kunganya uyu mukino byonyine byari bihagije kuri Sierra Leone ngo ibone itike ya 1/8 cy’irangiza nk’imwe mu makipe ya gatatu mu tsinda yitwaye neza.
Iyi kipe icyizere cyayo byibura cyo kubona inota rimwe cyayoyotse ubwo Kwame Quee yerekwaga ikarita itukura ku munota wa 90 w’umukino.
Nyuma y’umukino abafana bari bariye karungu bateye urugo rwa Kamara ruri i Free Town mu murwa mukuru wa Sierra Leone ngo barutwike, gusa Polisi y’iki gihugu iratabara.
GuinĂ©e Equatoriale yazamutse mu itsinda iri kumwe na CĂ´te d’Ivoire yo yatsinze AlgĂ©rie ibitego 3-1.


