Turi mu buhungiro batwitaga Abanyarwanda_Gen. Kainerugaba

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba avuga ko mu gihe we n’umuryango we bari mu buhungiro, abantu babitaga Abanyarwanda.

Yabitangarije mu butumwa bushyigikira imishyikirano y’ibihugu byombi igamije kubyutsa umubano wari mwiza wajemo agatotsi bitewe n’impamvu z’umutekano na politiki.

Yagize ati: “Namaze igihe kinini nzi ko Uganda n’u Rwanda ari igihugu kimwe! Mu buhungiro muri za ’80, njyewe n’umuryango wanjye twitwaga ‘Abanyarwanda’. Abanzi bonyine ni bo barwanya ubumwe bwacu. Dukemure utu tubazo duto bwangu, maze dukomezanye nk’uko byahoze!”

Ubu butumwa Gen. Kainerugaba yabutangarije kuri Twitter nyuma y’uruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda nk’intumwa yihariye ya Perezida Museveni. Yahuye na Perezida Paul Kagame, baganira ku mubano w’ibihugu byombi, ndetse banasangira ifunguro rya saa sita.

U Rwanda kandi rwanashyikirije Gen. Kainerugaba umusirikare wa Uganda wo mu mutwe udasanzwe wa SFC, Pte Ronald Arinda wafatiwe mu Rwanda yambutse mu buryo butemewe mu mwaka ushize, ari muri gahunda ze z’ubucuruzi. Bombi batahanye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *