Aho Pep Guardiola azerekeza nyuma yo kuva muri Manchester City hamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Umutoza Pep Guardiola, utoza ikipe ya Manchenster City yo mu Bwongereza, biravugwa ko mu gihe azaba afashe umwanzuro wo kudakomeza gutoza iyi kipe azaba umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi.

Uyu mugabo ukomoka muri Espagne afite amasezerano yo gutoza Manchester City kugeza mu mwaka wa 2023, bikavugwa ko ishyirahamwe ryo mu gihugu cy’ubuholandi, ryamaze ku mwegera kugirango azababere umutoza mu gihe azaba ashoje amasezerano ye muri Manchenster City.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bu Holandi ryegeye uyu mugabo mbere yuko yongera amasezerano muri Manchester City muri Kanama, gusa bananirwa ku mubona, bivugwa ko nawe ashaka gutoza ikipe y’igihugu, bikaba byitezwe ko we ubwo azaba avuye muri Manchester City azatoza iyi ikipe y’igihugu y’Ubuholandi.

Pep Guardiola ati” Intambwe ikurikiraho azaba ari ikipe y’igihugu, nihaboneka amahirwe ”. Uyu mugabo kuva yagera muri Manchester City amaze kuyihesha ibikombe 3 bya shampiyona, 4 bikurikirana bya EFL hamwe n’icya FA Cup

Ubu ikipe y’igihugu y’Ubuholandi itozwa na Louis Van Gaal waje kuyifasha kubona itike yo gukina igikombe cy’Isi cyo mu 2022 kizabera muri Qatar.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *