Ikipe ya Trofense ibarizwamo umukinnyi w’umunyarwanda Mutsinzi Ange, ntibyayigendekeye neza, kuko yananiwe kubona amanota atatu.
Ubwo bari bageze ku munsi wa 19 wa Liga Portugal 2, ikaba shampiyona y’icyiciro cya 2 , ikipe ya Trofense inakinamo umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi Mutsinzi Ange, we n’ikipe ye bari basuye Estrela da Ama ibatsinda ibitego 2-0, Mutsinzi Ange akaba yari muri 11 babanje mu kibuga
N’ibitego byatsinzwe mu gice cya mbere cy’umukino, aho k’umunota wa 37, Diogo Pinto yashyizemo icyambere, mu minota y’inyongera y’ igice cya mbere Diogo Pinto yatsinze icya kabiri ku ruhande rwa Estrela da Amadra umukino urangira gutyo.
Ku geza ubu muri iyi shampiyona ikinwa n’amakipe 18 Trofense ni iya 12 n’amanota 21, Estrela da Amadra bakinaga ejo ni iya 6 n’amanota 29, mu gihe Benifica B ya mbere ifite amanota 39, naho Academica ya nyuma ifite amanota 8 gusa.


