Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, ngo byibura abafana umunani bapfiriye kuri Stade Olembe i Yaounde, muri Cameroun kuri uyu wa Mbere mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cya Afurika wahuzaga Cameroun na Comores.
Naseri Paul Biya, Guverineri w’akarere ka Centre, yavugaga ko umubare ushobora kwiyongera ubwo yatangazaga mbere ko hapfuye byibuze abantu batandatu.
Ati: “Ntabwo dushobora kuguha umubare w’abapfuye bose.”
Bivugwa ko umubyigano wadutse ubwo abafana bageragezaga kwinjira muri stade nk’uko bitangazwa na VOAAfrique.
Abayobozi mu bitaro bya Messassi hafi aho bavuze ko bakiriye byibuze abantu 40 bakomeretse, bajyanwa mu bitaro n’abapolisi ndetse n’abasivili. Abayobozi bavuze ko ibitaro bidashoboye kuvura abakomeretse bose.
Umuforomokazi Olinga Prudence ati: “Bamwe mu bakomeretse bameze nabi”.
“Tugomba kubajyana mu bitaro by’impuguke”.
Ikinyamakuru Le Parisien kiravuga ko abantu umunani barimo umwana bapfuye nk’uko byatangajwe na minisiteri ‘ubuzima muri raporo AFP yabashije kubona.


