Polisi yo muri Murang’a mu gihugu cya kenya yafunze umugabo uri mu kigero cy’imyaka 23 ukurikiranyweho kwica uruhinja rw’amezi ane, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo witwa Mark Njuguna, akubita umugore we, hanyuma aterura uyu mwana akamukubita, agahita apfa ako kanya.
Nk’uko bivugwa na se wa Njuguna Samwel Kigumo, yakanguwe na nyina w’umwana Mary Muthoni ahagana saa munani na mirongo ine n’itanu bimaze kuba.
Kigumo yavuze ko yagerageje guhunga akava mu nzu ubwo umugabo yamuteraga ubwoba ko ari bumwice navuza inzogera agatabaza abaturanyi.
Bivugwa ko babanje gutongana bombi, umugabo ahakana ko umwana yabyaye atari uwe. Kigumo ati: “Umukazana wanjye yaje yirukankira mu nzu, ambwira ko umugabo we yishe umwana w’umuhungu wabo.”
Kigumo yakomeje avuga ko bababaye cyane batiyumvisha impamvu uyu mugabo yafashe umwanzuro wo kwica uyu muziranenge.
Umurambo watwawe mu buruhukiro bwa Kago mu gace ka Thika aho polisi izakora iperereza ry’imbitse kuri iki kibazo.
Ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bibiri muri akagace umugore ukiri muto yishe aroze abana babiri b’abakobwa nawe agahita y’imanika mu mugozi.
Umwanditsi: Niyobuhungiro David


