Abari bategereje ibidasanzwe mu ishyingurwa ry’umwami bakureyo amaso kuko nta mihango idasanzwe igaragaza ko uwapfuye yari umwami izakorwa mu ishyingurwa rya Kigeli V nk’uko uwahoze ari umujyanama w’uyu mwami, pasiteri Mpyisi yabisobanuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro pastiri Ezra Mpyisi n’itsinda ayoboye bagiranye n’abanyamakuru kigamije gusobanura uko urugendo rwo kuzana umwami ngo atabarizwe mu Rwanda rwagenze cyabaye kuri uyu wa 11 Mutarama 2017, Mpyisi yavuze ko ntakidasanzwe kizagaragara mu itabarizwa rya Kigeli.
Mpyisi yagize ati “Nta mihango y’umuco idanzwe izakorwa mu gutabariza umwami Kigeli, azatabarizwa uko bisanzwe, ni ukumusezera bwa nyuma, amasengesho hanyuma agatabarizwa. Azatabarizwa i Mwima ya Nyanza ku wa 15 Mutarama 2017”
Mpyisi yakomeje avuga ko Kigeli azatabarizwa iruhande rwa mukuru we Mutara Rudahigwa ari nawe yasimbuye ku ngoma.
Pasiteri Mpyisi yakomoje ku mpaka z’aho Kigeli yagombaga gutabarizwa zakemuwe n’inkiko zo muri Amerika, aho Mpyisi yavuze ko uwaburanaga ashaka ko umwami atabarizwa ishyanga ubwe mu rukiko yeretswe amashusho ye asobanurira abatumva ikinyarwanda ubwo Kigeli akiri muzima yababwiraga ko ashaka gutaha mu Rwanda.
Pasiteri Mpyisi ati “Arireba asobanurira Kigeli ko ashaka gutaha nawe abivuga, abantu baramuseka”
Mpyisi yanaboneyeho kurarikira abashaka kuzaza gutabariza Kigeli bose barimo n’abarwanyaga ko byakorerwa mu Rwanda kuzaza niba babishaka, ati “Twe ntakibazo dufitanye nabo”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Pasiteri Mpyisi ashyigikiye ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda nyuma y’uko anavuga ko yari umuntu we wa hafi ndetse ko ari nawe wamujyanye muri Amerika amukuye mu kaga muri Tanzaniya.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack


