Valentine Rugwabiza asanga Afurika yihagije mu kwikemurira amakimbirane

Sangiza iyi nkuru

Afurika irihagije yaba mu bumenyi, yaba mu kuba hafi ndetse no mu bushobozi bwo kwikemurira amakimbirane ayirangwamo kandi mu buryo bwa vuba, byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho wa leta y’u Rwanda muri Loni, Rugwabiza Sendanyoye Valentine.
Ibi Valentine Rugwabiza yabivuze kuri uyu wa 10 Mutarama 2017 mu kiganiro mpaka akanama k’umutekano ka LONI karimo kigamije gukumira amakimbirane na kugarura amahoro mu bihugu, ikiganiro cyanitabiriwe n’umunyamabanga mukuru wa Loni mushya Antonio Guterres.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Rugwabiza yibukije LONI ko abakuru b’ibihugu by’Afurika ubwabo mu mwaka wa 2013 bashyize umukono ku masezerano agamije guhashya intambara no kunga Afurika kugirango abavukira muri uyu mugabane batazakomeza kuragwa amakimbirane
Ati “Biyemeje (Abakuru b’Afurika) kurangiza intambra zose muri Afurika bitarenze umwaka wa 2020, gukemura amakimbirane rero bir mu by’ingenzi Afurika yunze ubumwe yiyemeje, muri ubwo buryo akanama ka Loni gashinzwe umutekano gakwiye gukoranira hafi AU (Afurika yunze ubumwe) mu gushakira amahoro n’umutekano umugabane w’Afurika mu ntambwe igaragara”
Rugwabiza yasabye kandi umuryango w’abibumbye gushyiraho uburyo bugaragara bwo kunoza imikoranire yawo n’umugabane w’Afurika kugirango uyu mugabane nawo winjizwe mu bikorwa byose bya Loni ku rwego rw’isi
Umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri UN yibukije akanama k’umutekano ko karamutse gakoranye bya hafi n’akanama k’amahoro n’umuteka k’Afurika yunze ubumwe byafasha mu kuzigama imbaraga zikoreshwa mu guharanira amahoro ku isi
Ati “Twizera ko haramutse hongerewe imikoranire hagati y’akanama k’umutekano ka LONI n’aka AU byatuma harushaho kubaho ubwuzuzanye buganisha ku mikorere myiza bikanagabanya imbaraga z’umurengera zitakazwa ku kibazo cyo gushakira isi amahoro”
Umunyamabanga w’u Rwanda muri LONI avuga ko hakwiye by’umihariko kwitabwa ku gushaka uko igitera amakimbirane muri Afurika no guhora hiteguwe ubutabazi bwafasha abasivili mu gihe habayeho imvururu byafasha uyu muryango kugera ku ntego zawo zo kubungabunga amahoro.
Rugwabiza yemeza ku bimwe muri ibi Afurika yamaze kubyigezaho kuko kuri ubu uyu mugabane wamaze kwishyiriraho umutwe w’ingabo ziohra ziteguye gutabara ahari amakimbirane mu mugabane (ASF: Africa Standby Force)
Atanga urugero ku Rwanda, Rugwabiza yavuze ko u Rwanda nyuma ya jenoside ubutegetsi bushya budashyira imbaraga mu kunga abanyarwanda
Ati “Ubu u Rwanda ruba ruvugwaho andi mateka mabi iyo leta idashyira imbaraga mu kunga abanyarwanda rushyiraho ubuyobozi budaheza kandi buha amahirwe buri abanyarwanda bose, guhagarika amacakubiri ashingiye ku moko, gushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda no kugarura ubutabera byafashije u Rwanda mu buryo bukomeye”
Mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku banyamuryango ba UN, umunyamabanga wa UN Antonio Guterres yavuze ko asanga uyu muryango ukeneye gushyira imbaraga mu kubaka amahoro arambye, kwita ku gukemura amakimbirane no gukomeza iterambere rirambye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Guterres yagize ati “Dutakaza igihe kinini n’imbaraga nyinshi dukemura ibibazo aho kurinda ko bibaho, abantu babyishyura amafaranga menshi, mu mwaka icumi ishize ibyo nibyo byaturanze ariko mu myaka iri imbere dukwiye gutakaza imbaraga nyinshi mu kurinda ko ibibazo bibaho. Dukeneye kugira icyo dukora gishya”
Guterres yavuze ko hakenewe kugira igikorwa kugirango amahoro n’umutekano bigaruke ku isi, Guterres kandi yamenyesheje akanama ka Loni gashinzwe umutekano ko hari impinduka ziteganyijwe muri uyu muryango by’umwihariko mu ifatwa ry’ibyemezo no mu guhuza imiryango yose ishamikiye kuri UN.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *