img-20220202-wa0005.jpg

Rusizi-Bugarama: Urubyiruko rwizihije umunsi w’intwari rwubakira umuryango wari umaze imyaka 7 mu nzu iva

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa GS Bugarama cité mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,ku bufatanye n’ababyeyi baharerera n’abarezi, bwiyemeje kubakira imiryango 3 itagira aho irambika umusaya inzu ziyisheje agaciro nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iri shuri, kuri uyu wa 1 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’intwari zigihugu, urubyiruko ruhiga mu yisumbuye rwafatanije n’urw’abakorerabushake, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’ingabo ziwukoreramo, kubakira Musirikare Vedaste utuye mu mudugudu wa Rusayo,akagari ka Nyange,wari umuze imyaka 7 abana n’umugore n’abana 6 mu nzu iva.

Mu kiganiro na Bwiza.com, Musirikare Vedaste yavuze ko yari amaze imyaka 7 mu nzu mbi cyane, idafite aho itaniye na nyakatsi, iva ku buryo iyo imvura yagwaga abana bararaga bayinyagirirwamo, n’imyenda yabo ikanyagirwa ntibabe bakigiye mu ishuri bukeye bwaho yaguye nijoro, akavuga ko amabati yari yaratobaguritse ku buryo bahagararaga mu nzu bakareba mu kirere, umutima usa n’uwamuvuyemo bitewe no kwibaza iherezo ry’abana be, abandi bakubakirwa we ntagerweho , akishimira ko noneho umubabaro we ushyizweho iherezo.

Ati: “Ni igikorwa cy’ubutwari aba bana bafatanije n’abarezi babo,ingabo,ababyeyi barerera muri ririya shuri n’ubuyobozi bw’umurenge wacu bunkoreye, nanjye umunsi w’intwari wangezeho rwose ndanezerewe cyane,nari imaze imyaka 7 mbara ubukeye kubera inzu imeze nabi cyane nabagamo,nta mahoro dufite mu muryango,ariko ubu byatangiye gukemuka.

Bankoreye uyu muganda mu gihe ishuri ryampaye amabati 32 ndayisakara, ryananyemereye ko rizayishyiramo sima hose,inzugi n’amadirishya rikananyubakira igikoni, nkumva nezerewe cyane kuko ubusanzwe ntagira epfo na ruguru,ntunzwe no guca inshuro, kugira ngo abana bazarye bahage bigasa n’ibidashoboka kuko no kubona aho baba habaye aha Nyagasani wakoreye muri uru rubyiruko nabonyemo ubutwari bukomeye, n’abayobozi barwo,nkizera ko mu minsi mike iri imbere nanjye nzaba nishimiye kuraza abana aho batavirwa.’’

Mu ijambo rye nyuma y’iki gikorwa cyakurikiwe n’ikiganiro kirambuye cyasobanuriraga uru rubyiruko intwari n’ubutwari rwahawe n’umwarimu muri iri shuri Emma Mukandamage warugaragarije ko intwari zabohoye igihugu zimwe zari mu kigero nk’icyarwo, ko na rwo rukwiye kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari nk’uko rwabitangiye rwiyemeza umuganda warwo mu kubakira imiryango itagira aho iba, umuyobozi w’ingabo mu mirenge 13 ya Rusizi na Nyamasheke Major Hassan Bujugu ya rubwiye ko impamvu yifatanije na rwo muri uwo muganda ari uko igikorwa cyarwo ubwacyo ari ubutwari.

Ati: “Na cyo ni igikorwa cy’ubutwari ni yo mpamvu twaje kucyifatanyamo namwe ku munsi nk’uyu. Turabasaba guhora muharanira kuba intwari mukirinda ubugwari kuko iki gihugu cyagize intwari kigira n’ibigwari kandi n’uyu munsi mu rubyiruko hari abo tubona nk’ibigwari.

Abanga kwiga bagahitamo kwiroha mu biyobyabwnge cyangwa izindi ngeso mbi zangiza zikanahungabanya umutekano w’abandi,abo ni ibigwari mugomba kwirinda ibyo, mugaharanira indangagaciro nk’izaranze bakuru banyu bahaze ubuzima bwabo baharanira imibereho myiza y’uyu munsi, munakora ibikorwa nka kiriya mwakoze, bihindura ubuzima bw’abandi bava ahabi bagana aheza.’’

Mbarubukeye Abdou na Umwariwurwanda Tidjara biga muri iri shuri,bavuga ko bahoraga bababazwa no kuba abana bagenzi babo bo muri uyu muryango babaga mu mibereho ibabaje cyane kubera kubura aho baba, bakaba bashimishijwe n’uko bagize uruhare mu mibereho igiye kugira icyerekezo y’uyu muryango.

Mbarubukeye ati: “Imibereho y’uyu muryango nari nsnzwe nyizi, mbabazwa cyane n’uburyo abana babo bagenzi banjye barara banyagirwa iyo imvura iguye ntibabe bakigiye kwiga mugitondo, ni yo mpamvu numva iki gikorwa tubakoreye ku munsi nk’uyu na cyo ari icy’ubutwari, tuzanakomeza kubasura tubaha n’ubundi bufasha twabona, kandi n’ahandi abayobozi bacu bazatubwira kubakira utagira aho aba twiteguye gutanga imbaraga zacu, turazifite kandi zizaba ingirakamaro.’’

Inzu 3 zizubakwa n’aba banyeshuri n’ubuyobozi bwabo,abarezi,ababyeyi n’abafatanyabikorwa b’iri shuri barimo n’abahize mbere bari mu mirimo itandukanye hirya no hino mu gihugu, imwe ni iy’amabati 32,indi 26,indi 24, ibyo bazazikoraho bikazatwara arenga 6.000.000 nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iri shuri Mbarushimana Hamimu ushimira buri wese witanze ngo iyi miryango ibone aho iba, ngo ibikorwa nk’ibi babikora buri mwaka uko umunsi w’intwari wegereje, bikazanakomeza.

Ku kuba abubakirwa bose bavuga ko bifuza gushyirirwa n’amashanyarazi mu nzu n’uyu muryango ukaba wabisabye,Mbarushimana Hamimu ati’’ Inzu yose tuzagira uruhare mu kubaka n’amashanyarazi,ibikoni n’ubwiherero aho butari tuzabihashyiran’abana bacu bibumbiye muri kalabu umuco w’ubutwari bazabakorera uturima tw’igikoni, ntituzakora ibice kuko ubutwari bujyana no gukora ibyuzuye.’’

Uyu murenge wa Bugarama nk’uko bivugwa na Gitifu wawo Ntivuguruzwa Gervais, ngo uhanganye n’ikibazo gikomeye cy’imiryango igerakuri 33 itagira aho kuba na busa, imwe muri yo ikodesherezwa n’ubuyobozi,iba mu bikoni by’abandi n’indi igisembera, indi miryango 181 iba mu nzu zimeze nabi cyane zikeneye kugira ibizikorwaho ngo abazibamo batekane badafite ubwoba ko zabagwaho umwanya uwo ari wo wose.

Hakaba n’indi 13 yasenyewe n’ibiza,ituye ahantu h’umuyaga cyane ku buryo hakenewe izindi mbaraga ngo yubakirwe izikomeye, akavuga ko bagiye kwifashisha ibigo by’amashuri n’andi mashyirahamwe akorera muri uyu murenge ngo aba bose bubakirwe, hakaba n’izizubakwa ku bufatanye n’Akarere,ariko muri byose imbaraga z’urubyiruko nk’uru zikaba ngo zikenewe cyane.

img-20220202-wa0005.jpg
img-20220202-wa0008.jpg
img-20220202-wa0007.jpg
img-20220202-wa0006.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *