Rwanda-Uganda: Gen. Kainerugaba abona igihe cyinshi cyarapfuye ubusa kubera amakimbirane

Lt Gen. Muhoozi Kaineruga uyobora ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, abona amakimbirane y’igihugu cye n’u Rwanda yaratumye igihe cyinshi gipfa ubusa kandi cyarabaye kibyazwa umusaruro muzima. Umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi mu 2017 kubera impamvu z’umutekano na politiki, bituma imipaka ibitandukanya ifungwa mu 2019. Kuva icyo […]

RDC: Byibuze abantu 60 biciwe mu nkambi y’abavanwe mu byabo

Abakekwaho kuba mu mutwe witwara gisirikare bagabye igitero ku nkambi y’abantu bakuwe mu byabo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bahitana abantu benshi. Igitero cyabaye mu ijoro ryo kuwa Kabiri cyabereye mu Ntara ya Ituri, yashyizwe mu bihe bidasanzwe kuva muri Gicurasi 2021, nk’ingamba zidasanzwe leta yafashe zo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro […]

Nyuma yo gufungwa Greenwood bagenzi bakomeje kumwihunza kunbuga nkoranyambaga

image_6_-2.png

Nyuma yo gufungwa akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gufata kungufu umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 18, umukinnyi wa Manchester United Mason Greenwood bagenzi be bakinana bakomeje kumwihunza kumbuga nkoranyambaga. Kucyumweru abakinnyi nka Cristiano Ronaldo, Paul Pogba, na Marcus Rashford, bahagaritse gukurikira Greenwod ku mbuga nkoranyambaga, uyu mukinnyi w’imyaka 20 yafashwe nyuma y’amashusho hamwe n’amafoto agaragaza umukobwa uvuga […]

Hari Umunyarwandakazi watawe muri yombi umunsi Gen Muhoozi asura u Rwanda

Abantu bikekwa ko bakora mu rwego rw’iperereza rya gisirikare rya Uganda, CMI, kuwa 22 Mutarama 2022, bataye muri yombi Umunyarwandakazi, Alice Umutesiwase in Kampala. Umutesiwase wakoreraga mu isoko rya Owino, abo bikekwa ko ari abo muri CMI, bamufatiye mu isoko rya Owino, ashinjwa kuba intasi. Ibi byabaye mu gihe Uganda n’ u Rwanda byari mu […]

Putin avuga ko Amerika irimo kugerageza gushora u Burusiya mu ntambara muri Ukraine

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashinje Amerika kugerageza gushora igihugu cye mu ntambara muri Ukraine. Mu magambo ya mbere akomeye avuze mu byumweru byinshi byari bishize, yavuze ko intego y’Amerika ari ugukoresha imirwano nk’urwitwazo rwo gufatira Uburusiya ibindi bihano. Yanavuze ko Amerika irimo kwirengagiza impungenge z’Uburusiya ku ngabo zo mu muryango w’ubwirinzi bw’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ziri […]

Gen Muhoozi Kainerugaba yongeye kuburira ibyihebe bya ADF

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuburira abarwanyi bo mu mutwe wa ADF abasaba kwishyikiriza UPDF na FARDC ndetse bahagarika ibitero ku basivile, bitihi se bagakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye. Gen Muhoozi yongeye kuburira abarwanyi b’uriya mutwe mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye. Ati: “Dukomeje gusaba ibyihebe byose guhita bihagarika […]

PM Ngirente yagarutse ku ruhare rukomeye rwa UAE mu iterambere ry’ubukungu rw’u Rwanda

img-20220202-wa0051.jpg

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yagarutse ku ruhare rukomeye rwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda. Dr Ngirente yabivuze kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022 mu gihe yayoboraga inama y’u Rwanda y’ishoramari yabereye i Dubai, mu gihe iki gihugu kirimo kumurika ibikorwa byacyo mu imurikabikorwa rya Dubai Expo 2020. Yavuze ko […]

Nyabihu: Aborozi baratabaza, inyamasawa itazwi igiye kubamaraho inka

Bamwe mu baturage bakora ubworozi mu mirenge ya Muringa na Bigogwe yo mu Karere ka Nyabihu baratabaza ubuyobozi ngo bubafashe gukemura ikibazo cy’inyamaswa itazwi bakeka ko ituruka mu ishyamba rya Gishwati igiye kubamaraho inka. Hashize iminsi abatuye mu murenge wa Muringa na Bigogwe bataka igihombo baterwa n’iyi nyamaswa iza ikarya inyana, izisanze mu biraro, bakaba […]

La Haye: FĂ©licien Kabuga de nouveau devant le tribunal jeudi dans l’affaire du GĂ©nocide

Le MĂ©canisme international rĂ©siduel pour les tribunaux pĂ©naux sur le gĂ©nocide (IRMCT) reprendra, jeudi le 3 fĂ©vrier, l’audience prĂ©liminaire du principal suspect de gĂ©nocide FĂ©licien Kabuga. Kabuga a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© en France en mai 2020 et a comparu pour la dernière fois devant le tribunal le 6 octobre 2021. Il est actuellement dĂ©tenu Ă  La […]

Abashinjacyaha ntibashaka ko nzana ihogoza ryanjye kandi bari barabinsezeranyije_Sankara

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN yavuze ko abashinjacyaha badashaka ko azana ihogoza rye riri muri Afurika y’Epfo kugira ngo bashyingiranwe kandi bari barabimusezeranyije. Yabivugiye mu bujurire bwo kuri uyu wa 2 Gashyantare 2022, asaba ko igihano cy’imyaka 20 y’igifungo yakatiwe n’Urukiko Rukuru cyagabanywa kugeza ku cyo […]

Graduation Adviser at Concern Worldwide

Graduation Adviser Rwanda Introduction Concern Worldwide is a non-governmental, international, humanitarian organisation dedicated to the reduction of suffering and working towards the ultimate elimination of extreme poverty in the world’s poorest countries. Our vision is a world where no one lives in poverty, fear or oppression; where all have access to a decent standard of […]

Gicumbi: Umuturage utunzwe n’ubuyede yaciwe Frw 720, 000 yo kwivuza

capture-77.png

Umuturage witwa Nsanzabaganwa Ildephonse wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, Akagari Ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Nyande, avuga ko asabwa Frw ibihumbi 120 bya buri kwezi mu gihe kizamara amezi atandatu, kugira ngo yivuze indwara yizanye, ikazahaza inkokora. Uyu muturage yatangarije BWIZA ati ” Nifuzaga ko mwankorera ubuvugizi nkivuza ndwaye akaboko kamereye Nabi […]

Umubyeyi w’icyihebe gikuru cya ADF giherutse gufatwa aratakamba

umubyeyi.png

Umubyeyi w’icyihebe Salim Rashid Mohamed cyari gishinzwe icengezamatwara mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), yagaragaye asaba ko cyoherezwa iwabo i Nairobi muri Kenya, nyuma y’aho gifatiwe muri Teritwari ya Beni. Nk’uko igisirikare cya RDC cyabitangaje, cyafatiye Salim w’imyaka 26 y’amavuko mu gace ka Kazaroho, Gurupoma ya Batangi Mbau […]

La Haye: Kabuga Felicien azongera kwitaba urukiko kuri uyu wa Kane

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 3 Gashyantare, urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza zitarangijwe n’urukiko mpanabyaha (IRMCT) ruzakomeza iburanisha ry’ibanzirizarubanza ku Munyarwanda FĂ©licien Kabuga ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Kabuga yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, aheruka kwitaba urukiko ku ya 6 Ukwakira 2021. Ubu afungiye i La Haye mu Buholandi, ari naho hazabera […]

Rwamagana: Abayobozi basabwe gukorana ubwitange no kunoza imitangire ya serivisi

img-20220202-wa0017.jpg

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Gashyantare 2022, mu birori byo kwizihiza umunsi w’intwari byabereye mu murenge wa Kigabiro, abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Rwamagana basabwe gukorana ubwitange mu kwesa imihigo no kunoza imitangire ya Serivisi. Umunsi w’intwari mu Karere ka Rwamagana witabiriwe n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’akarere […]

Rusizi-Bugarama: Urubyiruko rwizihije umunsi w’intwari rwubakira umuryango wari umaze imyaka 7 mu nzu iva

img-20220202-wa0005.jpg

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa GS Bugarama citĂ© mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi,ku bufatanye n’ababyeyi baharerera n’abarezi, bwiyemeje kubakira imiryango 3 itagira aho irambika umusaya inzu ziyisheje agaciro nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bw’iri shuri, kuri uyu wa 1 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka w’intwari zigihugu, urubyiruko ruhiga mu yisumbuye rwafatanije n’urw’abakorerabushake, ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’ingabo […]

Guinea-Bissau Coup attempt fails after heavy gunfire in capital

Guinea-Bissau’s president, Umaro Mokhtar Sissoco EmbalĂł, said the situation is now under control after gunmen launched an assault on a government palace in the capital. The West African bloc ECOWAS has condemned the attack, along with the UN. An unknown number of security forces were killed during the hours-long attack in Guinea-Bissau’s capital Guinea-Bissau President […]

Tanzania: Hatowe Perezida w’Inteko usimbura uherutse kwirukanwa na Perezida Suluhu

Kuri uyu wa Kabiri, Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzaniya yatoye Perezida mushya nyuma y’iyegura ry’uwamubanjirije wagiranye amakimbirane na Perezida Suluhu yahungabanyije ishyaka riri ku butegetsi. Madamu Tulia Ackson, wari Perezida wungirije kuva mu 2015, yatsinze abandi bakandida umunani batavuga rumwe n’ubutegetsi. Depite William Lukuvi wari uhagarikiye amatora yagize ati: “Nizera ko twatoye umuntu ukwiye uzayobora […]

Burundi: Guverineri yaciye gucuruza ibigori byokeje

Mu ibaruwa yandikiwe abayobozi ba za komini, guverineri w’Intara ya Rumonge (mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Burundi) yabujije kugurisha ibigori byokeje, asaba abayobozi ba komine gushyira mu bikorwa icyo cyemezo ariko icyo cyemezo cyamaganwa n’abacuruzi bato, benshi muribo b’abagore. Icyemezo cya guverineri kirasobanutse neza, nta kugurisha ibigori byokeje, imyumbati n’isombe byemewe ahantu hahurira abantu benshi, ku […]

Lt Gen. Muganga yashimangiye ko nta gahunda APR FC ifite ku banyamahanga

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen. Mubarakh Muganga yashimangiye ko iyi kipe nta gahunda ifite yo gukinisha abanyamahanga, asaba ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA) kuyifasha kwipima. Yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 1 Gashyantare 2022, nyuma y’aho APR FC yari imaze gutsindwa na Mukura VS igitego kimwe ku busa (1-0). Iyi kipe y’ingabo […]

GuinĂ©e-Bissau: Perezida Embalò warokotse Coup d’Etat yemeje ko abenshi mu basirikare be bishwe

Ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’Ă©tat) ryageragejwe muri GuinĂ©e-Bissau, ryasize abenshi mu bagize inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu bishwe nk’uko byemejwe na Perezida Umaro Cissoko EmbalĂł. Perezida Embalò yavuze ko ibyabaye mu gihugu cye kuri ubu biri gucungwa na Guverinoma, abyita “Coup d’Etat yapfubye yashakaga kurwanya Demukarasi.” Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 01 […]

Danemark yakuyeho ingamba zose zo kwirinda Covid-19, OMS iburira amahanga

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, rirasaba ibihugu kwitondera gutangaza ko byatsinze urugamba rw’icyorezo cya Covid 19 bikuraho ingamba zo kwirinda nyuma y’aho Danemark yabaye igihugu cya mbere gikuyeho ingamba zose zo kwirinda iki cyorezo. Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yaburiye ibihugu kutihutira gukuraho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo […]