Ihirika ry’ubutegetsi (Coup d’état) ryageragejwe muri Guinée-Bissau, ryasize abenshi mu bagize inzego zishinzwe umutekano za kiriya gihugu bishwe nk’uko byemejwe na Perezida Umaro Cissoko Embaló.
Perezida Embalò yavuze ko ibyabaye mu gihugu cye kuri ubu biri gucungwa na Guverinoma, abyita “Coup d’Etat yapfubye yashakaga kurwanya Demukarasi.”
Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 01 Gashyantare ni bwo urusaku ruremereye rw’amasasu rwumvikanye hafi y’ingoro ya Guverinoma ya Guinée-Bissau.
Bivugwa ko Perezida Embaló, Minisitiri w’Intebe, Nuno Gomes Nabiam cyo kimwe n’abaminisitiri bari bateraniye muri iriya ngoro ubwo ariya masasu yumvikanaga, andi makuru akavuga ko bari bayifungiwemo n’abasirikare.
Uwavuganye na BBC yayibwiye ko abarashe ariya masasu bari bambaye imyambaro isanzwe (Sivile) bishe umupolisi.
Umuryango uhuriwemo n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika (CEDEAO) wavuze ko ibyabaye muri Guinée-Bissau ari igerageza ryo guhirika ubutegetsi, usaba abasirikare gusubira mu bigo babamo.
Kugeza ubu ibyabaye muri kiriya gihugu ntabwo birasobanuka neza, bijyanye n’uko Perezida Embalò ubwe atasobanuye abarashe ariya masasu abo ari bo cyangwa ngo atangaze umubare nyawo w’abasirikare bishwe.
Umukuru w’Igihugu cya Guinée-Bissau cyakora cyo yavuze ko “Igitero cyateguwe neza” gishobora kuba “gifitanye isano n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge”, gusa ntiyagira amakuru arambuye atanga.
Guinée-Bissau yageragejwemo Coup, ni kimwe mu bihugu bimaze ibinyacumi by’imyaka byugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri Politiki, dore ko kuva yabona ubwigenge mu 1974 imaze kubamo za Coups d’etat icyenda.
Muri Iki gihugu hageragejwe ihirika ry’ubutegetsi nyuma y’igihe gito ibihugu bya Mali, Guinée-Conakry na Burkina Faso bahuriye muri Afurika y’Uburengerazuba bibayemo za Coups d’état.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aheruka kubwira Jeune Afrique ko za Coups zikomeje kwiyongera muri ibi bihugu ari umusaruro w’imiyoborere mibi.
Abasirikare bahiritse ubutegetsi muri biriya bihugu akenshi bakunze gushinja za Guverinoma zabyo kumungwa na ruswa, ikaba impamvu nyamukuru bahisemo gufata ubutegetsi.


