Umuturage witwa Nsanzabaganwa Ildephonse wo mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Byumba, Akagari Ka Nyarutarama mu Mudugudu wa Nyande, avuga ko asabwa Frw ibihumbi 120 bya buri kwezi mu gihe kizamara amezi atandatu, kugira ngo yivuze indwara yizanye, ikazahaza inkokora. Uyu muturage yatangarije BWIZA ati ” Nifuzaga ko mwankorera ubuvugizi nkivuza ndwaye akaboko kamereye Nabi banciye amafaranga ariko sinayabona keretse mbonye abaterankunga. Banciye amafaranga 120,000frw ya buri kwezi iyo miti nkayifata mu gihe kingana n’amezi 6 ni ukuvuga ngo ndasabwa byibuze 720,000frw.” Nsanzabaganwa uvuga ko atunzwe n’ubuyede avuga ko aya amafaranga atayabona kuko ” Ubusanzwe nakoraga ubuyede, imirimo isanzwe yo gushakisha nko guhinga n’indi mirimo iciriritse.” Uyu mugabo ufite umugore n’abana batatu avuga ko inkokora yatangiye kubyimba kuva mu 2019, akajya muri CHUK ariko ntibyagira icyo bitanga. Yagannye ivuriro ryigenga rimuca akayabo, avuga ko ” Sinkubeshye ngo ayo Frw nayabona kuko maze igihe ntakora. Ubu nakabaye ntangira kwivuza ariko Frw sinayabona.” Uyu mugabo asaba umuntu uwo ari we wese wumva afite umutima utabara, yamufasha, kumushyikiriza ubufasha kuri iyi nimero 0783474824, yamuhamagara cyangwa akamwandikira kuri Watsapp.

Nsanzabaganwa avuga ko kugira ngo akaboke ke karwaye byizanye

Fagitire yahawe na muganga ngo abe yavurwa


