Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kuburira abarwanyi bo mu mutwe wa ADF abasaba kwishyikiriza UPDF na FARDC ndetse bahagarika ibitero ku basivile, bitihi se bagakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye.
Gen Muhoozi yongeye kuburira abarwanyi b’uriya mutwe mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye.
Ati: “Dukomeje gusaba ibyihebe byose guhita bihagarika ibitero ku basivile kandi bigahita biyamanika haba ku basirikare ba UPDF cyangwa FARDC. Ibitari byo bizakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye.”
Gen Muhoozi yongeye kuburira biriya byihebe, nyuma y’uko mu gace kazwi nka Kambi Ya Yua kahoze ari icyicaro gikuru cy’uriya mutwe havumbuwe icyobo rusange gishyinguwemo abo bikekwa ko ari abahoze ari abarwanyi bawo.
Bamwe mu bakora mu nzego z’igisirikare cya Uganda n’icya Congo Kinshasa bavuganye n’ikinyamakuru Kampala Post bakibwiye ko icyo cyobo cyabonetse ku Cyumweru gishize, kikaba ngo kirimo imirambo y’abarwanyi babarirwa mu magana.
Umwe mu bahaye amakuru kiriya gitangazamakuru yagize ati: “Imirambo irabarirwa mu magana. Aba ni ibyihebe bya ADF byiciwe mu bitero byacu ku wa 30 Ugushyingo ndetse no mu minsi yakurikiye ibitero by’ibanze. Agace kose karimo imirambo yaboze ndetse kuzuyemo isazi.”
Uyu yunzemo ati: “Babashyinguye hutihuti mu mva rusange ngo bazaribwe n’inyamaswa z’ishyamba.”
Bikekwa ko abayobozi b’umutwe wa ADF ari bo bashyinguye abahoze ari abarwanyi babo mbere y’uko bahunga.
Kuri ubu amezi amaze kuba abiri Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa zitangije ibitero karundura kuri uriya mutwe ushinjwa kugaba ibitero ku baturage ba Congo Kinshasa ndetse n’aba Uganda aho ukomoka.
Ni ibitero byasize ibyinshi mu birindiro by’uriya mutwe bishenwe, bamwe mu barwanyi bawo baricwa mu gihe ababarirwa muri za mirongo babisemo kuyamanika.
Babiri kandi mu bahoze ari abayobozi bakuru b’uriya mutwe bamaze gufatwa na FARDC.
Ubwo Indege za UPDF ndetse n’ibimodoka byayo by’intambara byateraga ibisasu mu mashyamba ya Congo, Gen Muhoozi yari yaburiye abarwanyi ba ADF kuyamanika bitihi se bakazibuka kubikora bitagishobotse.
Cyakora cyo n’ubwo UPDF na FARDC bavuga ko bashegeshe uriya mutwe, haracyumvikana inkuru z’uko abarwanyi bawo bakomeje kugaba ibitero ku baturage bo muri Ituri iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko abarwanyi ba ADF barokotse ibitero by’Ingabo za Uganda n’iza Congo Kinshasa bongeye kwisuganga, banashinga ibindi birindiro bishya mu rugabano rw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.


